Perezida Kagame yashimiye Kawhi Leonard urimo gutoza abana Basketball
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye byimazeyo Umunyamerika Kawhi Leonard wamamaye muri NBA, umaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa by’Umuryango wa Giants of Africa, byo gufasha abana kwiga umukino wa Basketball.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo kuri iki Cyumweru yasuraga abana bari bamaze iminsi bigishwa Basketball muri Club Rafiki, ari kumwe n’umunyabigwi muri NBA, Kawhi Leonard ndetse na Masai Ujiri washinze umuryango wa Giants of Africa.
Yagize ati "Reka ntangire nshimira Kawhi kuba yarafashe umwanya wo kuba ari hano, guhuza uru rubyiruko no kubafasha gukuza impano muri bo. Bisobanura byinshi kuri bo, no kuri twe, mu gihe dukomeje gushora imari mu rubyiruko rwacu, kubafasha kuvumbura ibyo bakunda no kubikurikirana ku rwego rwo hejuru. Kuri benshi, iryo shyaka urisanga muri siporo zitandukanye, kandi nk’uko bimeze, muri Basketball.”
Kawhi Leonard usanzwe ukinira Los Angeles Clippers, ari mu Rwanda kuva triki ya 1 Kanama 2025. Amaze kwegukana shampiyona ya NBA inshuro ebyiri, zirimo mu 2014 ari kumwe na San Antonio Spurs ndetse no mu 2019 na Toronto Raptors yari iyobowe na Masai Ujiri.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|