Mugisha Bonheur wifujwe na ES de Tunis yasinyiye Al Masry SC yo mu Misiri
Kuri uyu wa Kabiri, Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga yugarira yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Al Masry SC mu Misiri avuye muri Stade Tunisien yo muri Tunisia, nyuma yo kwifuzwa na Esperance Sportive de Tunis nayo yo muri iki gihugu.

Uyu musore ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", Al Masry SC yabaye iya kane muri shampiyona ya Misiri 2024-2026 yamutangaje inyuze ku mbugankoranyambaga zayo nyuma y’uko mu cyumweru gishize impande zombi zumvikanye aho bivugwa ko Stade Tunisien yakiniraga igomba kwakira ibihumbi 350 by’amadolari mu gihe ariko igurwa rye muri rusange ribarirwa mu bihumbi 450 by’amadolari.
Mugisha Bonheur "Casemiro" yasinyiye Al Masry SC amasezerano y’imyaka itatu ayikinira, nyuma yo gushimwa n’umutoza wayo Nebil Kouki wagize uruhare mu kwihutisha ibiganiro, kugeza ubwo agiye i Souse muri Tunisia kugira abone vuba uyu musore, yifuza ko azamufasha mu irushanwa rya CAF Confederation Cup 2025-2026 iyi kipe izagaragaramo uyu mwaka.
Mbere yo gusinyira Al Masry SC, ibinyamakuru bitandukanye birimo africa-foot.com byari bimaze iminsi bitangaza ko, uyu mukinnyi ari hafi gusinyira ikipe ya Esperance Sportive de Tunis aho byavugaga ko yagombaga gusinya imyaka itatu ayikinira hagati mu kibuga.
Mugisha Bonheur wari wasinyiye Stade Tunisien imyaka ibiri muri Nzeri, 2024 yayifashijwe kwegukana umwanya wa gatandatu n’amanota 49 muri shampiyona 2024-2025, aho yayikiniye umukino wa nyuma tariki 3 Kanama 2025 ubwo batsindirwaga na Esperance de Tunis ku mukino wa nyuma w’Igikombe kiruta ibindi Super Cup 2025, igitego 1-0.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|