Gasogi United, Etincelles FC na Gorilla FC zizafasha Rayon Sports kwitegura Yanga SC

Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino itatu ya gicuti na Gasogi United, Etincelles FC na Gorilla FC mbere yo guhura na Yanga SC ku Munsi w’Igikundiro.

Ni imikino izakinwa hitegurwa umunsi wa Rayon Sports Day 2025 aho iyi kipe izakira ikipe ya Yanga Africans tariki 15 Kanama 2025, imurika abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2025. Iyi mikino izabanzirizwa n’uteganyijwe tariki 1 Kanama 2025 aho Rayon Sports izakina na Gasogi United ukabera mu karere ka Nyanza.

Umukino wa kabiri Rayon Sports, izawukina na Gorilla FC ubere mu karere ka Ngoma kuri Stade y’aka karere mu gihe tariki ya 9 Kanama 2025 Stade Umuganda izakira umukino uzahuza Rayon Sports na Etincelles FC.

Rayon Sports izakira Yanga SC kuri Stade Amahoro tariki 15 Kanama 2025, mu mukino w’Umunsi w’Igikundiro.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka