Rayons Sports itsinze AS Muhanga mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Muhanga yagarutse muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka, ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025.

Ni umukino wari witabiriwe n’abafana benshi ku mpande zombi, maze mu ntangiro zawo AS Muhanga igerageza kwirwanaho ngo idatsindwa igitego, ariko bigeze mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Rayon Sports ifungura amazamu yinjiza igitego cya mbere, ku ikosa ryari rikorewe Musore Prince mu rubuga, umusifuzi agatanga Penaliti, yatewe na Adama Bagayogo ariko umunyezamu Hategekimana Bonheur akabanza kuyikuramo mbere y’uko uyu Munya-Mali asubiza umupira mu rucundura.

Hishimirwa igitego cya Adama Bagayogo
Hishimirwa igitego cya Adama Bagayogo

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0 ariko mu gice cya kabiri Abanya-Muhanga bari biteze kubona ikipe yabo idatsindwa ibitego binshi, iminota icumbi yacyo ya mbere Rayons Sports ibatsinda igitego cya kabiri cya Abdelaziz Harerimana “Rivaldo” nyuma y’ikosa ryakozwe n’umunyezamu Hategekimana Bonheur wahawe umupira na myugariro maze akananirwa guhita awukura imbere y’izamu kugeza ashyizweho igitutu n’umukinnyi wa Rayon Sports maze yashaka gukuraho umupira, akabikora nabi, ukifatirwa n’uyu musore wavuye muri Gasogi United wahise awutera mu izamu neza cyane.

Harerimana Abdelaziz
Harerimana Abdelaziz

Umukino wakomeje Rayon Sports iha isomo rya ruhago ikipe ya AS Muhanga, mu gice cya kabiri hagati, dore ko ku munota wa 81 yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Asana Nah Innocent, kigashyira AS Muhanga ku gitutu, gituma abugarizi bayo bongera gukorera ikosa umukinnyi wa Rayons Sports mu rubuga rw’amahina, hatangwa penaliti yinjijwe neza ku munota wa 85 na Abdul Rahman Rukundo "PaPlay", umukino urangira ari ibitego 4-0.

Asana Nah Innocent
Asana Nah Innocent

Umutoza wa Rayon Sports, Afahmia Lotfi yishimiye imikinire y’ikipe ye, anashima uko AS Muhanga yitwaye, avuga ko atari ikipe mbi.

Yagize ati "Ikipe ya AS Muhanga ntabwo ari ikipe mbi, ni ikipe ikomeye ariko twayitsinze kuko yaje kunanirwa, hari abavuze ko twabanje gukinisha ikipe yacu ya kabiri, ariyo mpamvu tutabonye ibitego byinshi mu gice cya mbere, ntabwo ari byo kuko umukinnyi wese ni utsinda nta kipe ya mbere cyangwa iya kabiri tugira ahubwo, AS Muhanga yaje kunanirwa mu gice cya kabiri bituma tuyitsinda ibitego bitatu".

Amakipe yombi yatangiye ahura mu mikino ya gicuti itegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere 2025-2026, byumwihariko Rayon Sports inategura imikino ya CAF Confederation Cup izasohokeramo u Rwanda.

Bayisenge Emery yakina umukino wa mbere muri Rayon Sports
Bayisenge Emery yakina umukino wa mbere muri Rayon Sports

Usibye shampiyona na CAF Confederation Cup kandi, Rayons Sport izakira ikipe yo muri Kenya iri kwitegura umukino uzayihuza na Yanga Africans yo muri Tanzania tariki 15 Kanama 2025 ku Munsi w’Igikundiro "Rayon Sports Day" mu gihe AS Muhanga iteganya undi mukino wa gicuti ushobora kuyihuza n’ikipe yo muri Uganda.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka