Imikino ihuza Amabanki: Ahiganje abahoze bakina kinyamwuga

Mu gihe habura amasaha macye ngo imikino ihuza amabanki (Banks) umwaka wa 2025 itangire ku nshuro ya gatandatu, umubare munini w’abakinnyi bahoze bakina nk’ababigize umwuga, biganje muri iri rushanwa.

Cyishatse Herve usanzwe ukinira REG Basketball ni umukinnyi ngenderwaho wa BK
Cyishatse Herve usanzwe ukinira REG Basketball ni umukinnyi ngenderwaho wa BK

Nk’uko bitangazwa na Crystal Event ihagarariwe na Haguma Natasha, ifatanyije na Rwanda Bankers Association (RBA), imikino ihuza abakozi ba za banki (Interbank Sports Tournament) umwaka wa 2025, iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kanama kuzageza ku ya 6 Nzeri 2025.

Nk’uko iyi mikino iba buri mwaka, aho iba igamije gutuma abakozi ba za banki bagira ubuzima bwiza binyuze muri siporo, gukorera hamwe, ubumwe ndetse n’ubufatanye mu rwego rwo kuzamura urwego rw’amabanki mu Rwanda.

Uko umwaka ushira undi ukaza, ubona iyi mikino igenda irushaho gukomera ndetse ubu hakaba hari n’igitekerezo cy’uko yaba mpuzamahanga, aho abakozi ba za banki zo mu bindi bihugu bazajya baza gukina mu Rwanda.

Kugeza ubu usanga iyi mikino igaragaramo abakinnyi batandukanye bafite amazina azwi cyane, mu byiciro bitandukanye by’ababigize umwuga ariko batagikina, ndetse n’abandi bagikina nk’ababigize umwuga ariko bahawe akazi muri Banki zitandukanye, aho na bo ari abakozi bahoraho bazo.

Umupira w’amaguru

Mu cyiciro cy’umupira w’amaguru uhasanga ihangana rikomeye, ndetse yewe usanga za banki zimwe zaragiye zitanga akazi ku bakinnyi batakibona umwanya cyane mu cyiciro cy’ababigize umwuga. Urugero nka Ntaribi Steven waciye mu makipe nka APR ndetse na Musanze, Habyarimana Innocent (Dinaria) wakiniye amakipe nka AS Kigali, Police FC, APR FC ndetse na Kiyovu Sports, Kayumba Sotheri waciye mu makipe nka AS Kigali, Rayon Sports, AFC Leopards ndetse na Mukura Victory Sports.

Habyarimana Innocent (Dimaria) wakiniye amakipe nka APR ni umukozi wa Equity Bank
Habyarimana Innocent (Dimaria) wakiniye amakipe nka APR ni umukozi wa Equity Bank

Habamahoro Vicent wanyuze mu makipe nka Pepinières FC, Kiyovu SC, AFC Leopards (Kenya), Mukura VS, Sunrise FC ndetse n’izindi, Idesbald Nshuti wigeze gukinira Police FC, Bertin Dusenge wabaye rutahizamu wa Gicumbi, Mudeyi Akite n’abandi bakinnyi bakanyujijeho muri Ruhago, abenshi babarizwa muri iyi mikino.

Basketball

Kuko bo byemewe kubifatanya no gukina nk’ababigize umwuga, usanga abakinnyi basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere ari n’abakozi bahoraho muri izi banki, aha twavuga nka Shyaka Olivier umukinnyi w’ikipe ya REG Basketball Club, Niyonsaba Bienvenue waciye mu makipe nka APR BBC ubu akaba ari umukinnyi wa Patriots BBC, Icyishatse Herve ndetse n’abandi.

Volleyball

Abenshi mu bakinnyi bagaragara muri iri rushanwa, basanzwe ari abakinnyi mu cyiciro cya mbere aho bakina nk’ababigize umwuga, ariko babifatanya no kuba abakozi ba banki, aha twavuga nka Niyonshima Samuel ukinira APR, Habanzintwari Fils ubu ushizwe ubuzima bw’abakinnyi ba APR, Mipangoyamungu ukinira EAUR, Muvunyi Fred na we ukinira EAUR, Murangwa ndetse n’abandi.

Uyu mwaka hitabiriye banki icyenda, aho zizahatana mu byiciro bine aribyo umupira w’amaguru (Football), Basketball, Volleyball ndetse no koga (swimming).

Iyi mikino izajya ibera ku bibuga byo mu Mujyi wa Kigali aribyo Tapis Vert (Football), Lycée de Kigali (Basketball), Maison des Jeunes Kimisagara (Volleyball) ndetse na Green Hills Academy (Koga).

Natasha Haguma uhagarariye Crystal Event itegura aya marushanwa, muri tombora y'uko amakipe azahura
Natasha Haguma uhagarariye Crystal Event itegura aya marushanwa, muri tombora y’uko amakipe azahura
Banki ya Kigali ni yo ibitse igikombe giheruka cya Basketball
Banki ya Kigali ni yo ibitse igikombe giheruka cya Basketball
Imikino y'umupira w'amaguru izabera i Nyamirambo kuri Tapis Vert
Imikino y’umupira w’amaguru izabera i Nyamirambo kuri Tapis Vert

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka