Ntituzi niba ari ubwoba - Umuyobozi wa APR FC kuri Rayon Sports yanze kwitabira Inkera y’Abahizi bayitumiyemo
Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko atazi niba ubwoba ari bwo bwatumye kugeza ubu Rayon Sports yaranze kuzitabira igikorwa cyiswe Inkera y’Abahizi bayitumiyemo n’andi makipe atandukanye arimo AZAM FC.

Ibi uyu muyobozi wa APR FC yabivuze ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru byayo yemeza amakipe azitabira iki cyumweru cyiswe Inkera y’Abahizi
Ati "Amakipe ni APR FC nyirizina harimo Police FC, twari twatumiye na Rayon Sports ariko ku munota wa nyuma batubwira ko bitagishobotse, ariko baracyatubwira ko byashoboka ntituzi niba ari ubwoba, AS Kigali, AZAM FC na Power Dynamos. "
Umuyobozi wa APR FC kandi yavuze ko Inkera y’Abahizi ari icyumweru cyo guhiga cyateguwe nk’uko byakorwaga mu gihe cy’abami mbere yo kujya ku rugamba, mu gihe bo bazabihuza n’ikibuga.
Ati "Ni icyumweru twateguye cyo guhiga nk’uko byagendaga ku ngabo mu gihe cy’Abami mbere yo kujya ku rugamba, natwe nka APR FC tuzagaragaza imihigo yacu mu kibuga."
Iki cyumweru cyiswe Inkera y’Abahizi, umuyobozi wa APR FC yavuze ko kizafungurwa n’umukino uzahuza APR FC na Power Dynamos tariki 17 Kanama 2025, saa cyenda kuri Stade Amahoro ariko itazakira imikino yose izakinwa muri iri rushanwa kuko hari imwe n’imwe izakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|