APR HC na Police HC zageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu

Amakipe ya APR HC na Police HC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu 2025, nyuma yo gusezerera Nyakabanda HC na ADEGI muri 1/2.

Iyi mikino ya 1/2, yakinwe ku wa 26 Nyakanga 2025 ku kibuga cya Kimisagara ahari kubera iri rushanwa, nyuma y’uko ku wa Gatanu, tariki 25 Nyakanga 2025 hakinwe imikino y’amatsinda aho ikipe ya APR HC yatsinze umukino umwe mu itsinda ryayo itsinda G.S Kimisagara ibitego 40-11, igatsindwa na Police HC bari bahuriye mu itsinda rimwe ibitego 28-25. Ku rundi ruhande, uretse gutsinda APR HC, Police HC yazamutse itsinze imikino ibiri yo mu itsinda, kuko yanatsinze kandi G.S Kimisagara ibitego 35-20.

Mu rindi tsinda, Nyakabanda HC yatsinze UB Sports ibitego 36-33 inatsinda ADEGI ibitego 27-22 nayo igera muri 1/2 aho yahuriye na APR HC mu gihe yahageranye na ADEGI yo yatsinze umukino umwe mu itsinda, yatsinzemo UB Sports ibitego 27-16 maze muri 1/2 ikahahurira na Police HC.

Nk’uko byari byitezwe, muri 1/2 ntabwo byagoye APR HC na Police HC kuko aya makipe ariyo yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma. Ikipe ya Police HC yabigezeho isezereye ADEGI iyitsinze ibitego 35-25 maze APR HC yo ibigeraho isezereye Nyakabanda nyuma yo kuyitsinda ibitego 41-26.

Imikino ya nyuma iteganyijwe kuri iki Cyumweru, ku Kimisagara aho saa saba zuzuye habanza gukinwa umwanya wa gatatu, ADEGI ikina na Nyakabanda HC mu gihe saa cyenda zuzuye, APR HC na Police HC zirahurira ku mukino wa nyuma, imiko irakinwa nyuma y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda iteganyijwe ku isaha ya saa yine za mu gitondo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka