Bigirimana Abedi yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje Umurundi Abedi Bigirimana nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi abiri.

Itangazwa ry’uyu musore uvuga ko afite imyaka 23 y’amavuko, Rayon Sports yarinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ishimangira ko ubu ari umukinnyi wayo.

Yagize iti" Ubu Abedi BIGIRIMANA ufite imyaka 23 y’amavuko ni umukinnyi wa Rayon Sports. Ikaze mu muryango.Intwaro y’igipimo nyacyo."

Nk’uko bigaragara amafoto yakoreshejwe hatangazwa Bigirimana Abedi wasinye umwaka umwe muri Rayon Sports agahabwa miliyoni 25 Frw, yafatiwe muri Stade Amahoro ku nshuro ye ya mbere yambaye ubururu n’umweru.

Bigirimana Abedi ukina hagati mu kibuga asatira, yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2021 akinira Kiyovu Sports imyaka ibiri kugeza 2023, muri icyo ayihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona mu gihe yayivuyemo mu mpeshyi ya 2023 agasinyira Police FC imyaka ibiri aho yayihesheje igikombe cy’Amahoro 2024.

Ntabwo yari inshuro ya mbere Rayon Sports igerageza gusinyisha uyu Murundi ukinira Intamba mu Rugamba kuko ubwo yasinyiraga Police FC mu 2023, yari yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ndetse inamutegera indege yamuzanye mu Rwanda gusa birangira atayisinyiye.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka