APR HC na Police HC zisanze mu itsinda rimwe mu Gikombe cy’Igihugu

Amakipe ya APR HC na Police HC ahora ahanganye muri Handball ari mu itsinda rimwe mu irushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu 2025, riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

APR HC na Police HC zisanze mu itsinda rimwe mu Gikombe cy'Igihugu
APR HC na Police HC zisanze mu itsinda rimwe mu Gikombe cy’Igihugu

Tombola y’iri rushanwa rizatangira ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025 rigasozwa ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025, yasize amakipe atandatu agabanyije mu matsinda abiri aho Police HC ifite igikombe cya shampiyona 2024-2025 iri mu itsinda rimwe ihuriyemo na APR HC na G.S Kimisagara mu gihe itsinda rya kabiri ririmo UB Sports, ADEGI na Nyakabanda HC.

Imikino izatangira ku wa Gatanu ibera ku kibuga cya Kimisigara aho saa tatu za mu gitondo Nyakabanda HC izakina na UB Sports ku mukino ufungura mu gihe saa kumi n’igice z’umugoroba hazasoza umukino uzahuza Police HC na APR HC.

Imikino y’amatsinda izarangirana no ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu hakinwe imikino ya 1/2 izabera muri Petit Stade Amahoro i Remera ari naho hazabera imikino ya nyuma ku Cyumweru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka