Rurangirwa uri mu itsinda ryikuye mu matora ya FERWAFA yatabaje Umukuru w’Igihugu
Nyuma y’uko ku wa 25 Nyakanga 2025, itsinda ryari rikuriwe na Hunde Walter ryivanye mu matora y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kubera kubura ibyangombwa, Rurangirwa Louis wari kuzayobora imisifurire yatabaje Perezida Paul Kagame avuga ko harimo uburiganya.

Ibi Rurangirwa Louis wari kuzaba akuriye Komisiyo y’Imisifurire mu gihe iri tsinda ryari riyobowe na Hunde Walter ryari kuzatsinda amatora, yabikoze abinyujije ku rubuga rwa X aho yabwiye Umukuru w’Igihugu ko amatora arimo uburiganya kuko bitumvikana uburyo abantu bamwe babona ibyangombwa abandi bakabibura kandi byose bitangwa na Leta.
Ati" Amatora ya FERWAFA arimo uburiganya. Nkumwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndifuza ko mukurikirana aya matora. Ntibyumvikana uburyo uruhande rumwe rubona ibyangombwa, urundi rukabibura kandi bitangwa n’urwego rumwe rwa Leta."
Ku wa 25 Nyakanga 2025, nibwi Hunde Walter iri tsinda ryari ryiganjemo abari muri Komite Nyobozi icyuye igihe, ubwe yanditse ibaruwa avuga ko batabonye ibyangombwa bisabwa byose ku mpamvu zitabaturutseho dore ko ngo ibyabo byose bari babikoze. Gukuramo kandidatire kw’iri tsinda byahise bituma Shema Fabrice n’itsinda rye aribo bonyine baziyamamaza muri aya matora ateganyijwe tariki 30 Kanama 2025, ahazaboneka komite nyobozi izasimbura iri gusoza manda kuri ubu iyobowe na Munyantwali Alphonse.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|