Icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina “Icyerekezo” cyoherejwe mu kirere mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.
Umushinga w’Abayapani witwa CORE (Community Road Empowerment) ugiye gutoza urubyiruko 200 gukora imihanda y’icyaro nta mashini zikoreshejwe.
Mu rwego rwo gufasha abaturage batuye mu mijyi y’u Rwanda, harimo na Kigali, gukoresha itafari rya rukarakara nk’igikoresho gihendutse mu bwubatsi, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigiye gutangira ubushakashatsi ku butaka mu turere twose tw’u Rwanda kugira ngo harebwe itafari rya rukarakara ryakoreshwa muri buri gace k’u (…)
Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho iravuga ko ifite gahunda yo kubaka andi mashuri yigisha kwandika porogaramu za mudasobwa ‘Coding academies’, azigisha ibijyanye n’umutekano mu ikoranabuhanga, kwandika za porogaramu za mudasobwa, n’ibindi mu ikoranabuhanga riteye imbere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kirimo gutegura ikoranabuhanga rizatuma ibiri ku gishushanyo mbonera bireberwa kuri telefone hirindwa abakora ibinyuranyije na cyo.
Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda riratangaza ko mu gihe cya vuba ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu byazajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Hari abantu bataramenya ko telefoni zigendanwa, igihe zititondewe zishobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ubw’abana kuko baba bagifite amagufa yoroshye kandi bagikura.
Mu myaka y’1998 n’2000 bamwe mu bari mu Rwanda bavuganye na Kigali Today bemeza ko ari bwo iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho ryatangiye gusakara mu banyarwanda. Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni ngendanwa, mudasobwa na interineti byatangiye kuba nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, dore ko byishimiwe na benshi (…)
Imbuga za Interineti z’Uturere zafasha abashaka kumenya amakuru yerekeranye na buri karere mu gihe zaramuka zitaweho. Usibye kuba zimwe muri zo zitaryoheye ijisho, hari amakuru cyangwa imyirondoro umuntu azishakiraho ntabibone. Ubwo Kigali Today yasuraga zimwe muri zo, ku wa mbere tariki 04 Gashyantare 2019, hari amakuru (…)
Mu myaka nka 18 ishize, kugira ngo umusaza Mpakaniye Onesphore w’imyaka 70 abone ibyangombwa birimo ibimuhesha urupapuro rw’inzira(passport), yagombaga gukora urugendo rurenze ibirometero 10 ajya kubishaka muri Komini.
Urugaga rw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda ruratangaza ko mu gihe kitarenze amezi atandatu abatwara abagenzi kuri moto bo mu gihugu hose bazaba batangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ryitwa ‘mubazi’ rituma utwara umugenzi kuri moto amenya amafaranga yishyuza uwo atwaye.
Ubwo Umuryango FAWE Rwanda uharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa washyikirizaga mudasobwa zigendanwa abakobwa 174 urihira amashuri muri INES-Ruhengeri, wabasabye kuzifashisha mu masomo, birinda kuzikoresha ibidafite umumaro nka filime z’urukozasoni n’ibindi byabarangaza.
Marie Claire Ingabire, ufite inzu itunganya imisatsi y’abagabo n’abagore (salon de coiffure) mu Mujyi wa Kigali akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatunganya imisatsi muri Kigali, avuga ko umwuga wo kogosha ari umwuga abenshi bafata nk’umwuga ugayitse, bigatuma hari abatawibonamo bitewe n’uko ahanini ufatwa nk’umwuga (…)
Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, Abanyarwanda bashobora gutangira gukoresha amashyiga ya gaz akorerwa mu Rwanda, mu gihe ayari asanzwe ku isoko ry’u Rwanda yaturukaga mu Bushinwa.
Abasore n’inkumi bize mu ishuri ry’imyuga rya Kigali (KIAC) bemeza ko umwuga bize wo gufotora, gufata amavidewo no kuyatunganya utazatuma basaba akazi ahubwo ko bazagatanga.
Nagapfura Brigitte wari usanzwe akora akazi ko kudoda, mu ijoro ryo ku wa kane tariki 17 Mutarama 2019 yavuye ku kazi nk’ibisanzwe atahana icupa rya gaz yari avuye kugura kuko indi yari yashize.
Sosiyete yo muri Nigeria yamaze kwegeranya ibyangombwa byose ku buryo mu byumweru bibiri izaba yatangije ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, rizafasha abakoresha Gaz kujya bayigura bakoresheje mobile money, ibyo bikazakemura ikibazo cy’iyangirika ry’amashyamba riterwa n’abacana inkwi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanije na Kaminuza ya Massachusetts (Massachusetts Institute of Technology), izashyira kuri Mugogo (Musanze) icyuma kimenya ingano y’imyuka ihumanya ikirere.
Abanyeshuri 60 bazatsinda neza ikiciro rusange mu mibare, ubugenge (Physics) n’icyongereza, mu kwezi kwa mbere 2019 bazerekeza I Mukamira mu karere ka Nyabihu kwiga ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa.
Gahunda y’igihugu y’ikoranabuhanga itangaza ko hari miliyari zisaga 44.6Frw zatangiye gushorwa mu mishinga y’urubyiruko y’ikoranabuhanga hagamijwe gukomeza kuriteza imbere.
Ku nkunga y’Ubuyapani, u Rwanda rurateganya kugira icyogajuru cyarwo mu kirere, ibyo bikazarufasha kwigenga mu bijyanye n’isakazamakuru ku buryo busesuye.
Minisiteri y’ibikorwaremezo itangaza ko guhera mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2019 imodoka zose zitwara abagenzi zizaba zirimo interineti.
Ikigo KTRN gicuruza Internet yihuta cyane ya 4G, gihamya ko umuyoboro wayo umaze kugera hafi mu gihugu cyose kuko iri kuri 96% ndetse no kuyigura bikaba byorohejwe.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu gihe abantu benshi bagenda bagerwaho n’ikoranabuhanga, hakwiye no gutekerezwa uko nta busumbane bujyanye na ryo bwabaho.
Abagenda mu Mujyi wa Kigali ntibazongera kurambirwa urugendo cyangwa ngo babure uko bavugana n’ababo kuko internet ya 4G yasubijwe mu modoka rusange.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourad Ngirente yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho ikigega kizaharirwa gutera inkunga imishinga yo guhanga udushya no gukora ubushakashatsi.
Ihuriro ry’amasosiyete akora iby’ikorabuhanga mu Bufaransa "French Fintech", rigiye kubaka mu Rwanda icyicaro, kizagenzura ibikorwa byose izakorera muri Afurika.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko harimo gutegurwa uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa hagamijwe guca amanyanga yabaga mu kurangiza imanza.
U Rwanda rugiye kohereza Abanyarwanda mu Buyapani kwiga ikoranabuhanga rya Satellite, nyuma y’amasezerano rwasinyanye n’ikigo cyo mu Buyapani gikora satellite.
U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza internet yihuta ya 4G mu karere ruherereyemo, kuko ruri ku isonga mu gukoresha internete ya 4G aho imaze kugezwa kuri 95% by’igihugu cyose.