U Rwanda rugiye kumenya aho imyuka ihumanya akarere iva
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanije na Kaminuza ya Massachusetts (Massachusetts Institute of Technology), izashyira kuri Mugogo (Musanze) icyuma kimenya ingano y’imyuka ihumanya ikirere.

Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe gucunga no gukoresha icyo cyuma, ivuga ko nigitangira gukoreshwa muri Mata cyangwa Gicurasi uyu mwaka, kizaba gifite ubushobozi bwo kumenya ingano y’imyuka yangiza ikirere cyo hejuru y’ibihugu 12 by’Afurika bikikije u Rwanda.
MINEDUC ivuga ko irimo kuganira n’inzego zinyuranye kugira ngo icyo cyuma cyitwa Medusa kizashyirwe hejuru ku musozi wa Karisimbi muri pariki y’Ibirunga.
Ibi nibikorwa u Rwanda ruzaba rushobora kumenya ingano y’imyuka iteza imihindagurikire y’ibihe ituruka hirya no hino ku isi, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Laboratwari ya Kaminuza y’u Rwanda ishinzwe kumenya uburyo ikirere n’umwuka uhumekwa bihumanye, Dr Jimmy Gasore.
Agira ati "Nidushyira iki cyuma i Mugogo tuzamenya ingano y’imyuka iri mu kirere cy’ibihugu nka 12 bikikije u Rwanda, ariko nigishyirwa kuri Karisimbi tuzabasha kugenzura imyuka ihumanya iri mu kirere cy’isi yose, ndetse tumenye na buri gihugu iturukamo".

Atangiza iyi Laborwatwari y’icyitegererezo kuri uyu wa gatanu, Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yagize ati “Nitumenya uko imyuka ihumanya cyangwa itera isi gushyuha ingana mu kirere, bizatuma dufata ingamba zitandukanye”.
“Muri izo ngamba harimo gukomeza gukumira imodoka zisohora imyuka ihumanya, gutera amashyamba ndetse no kubuza abaturage gucana ibiti”
Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko icyuma kimenya ingano y’imyuka itera isi gushyuha cyatanzwe nk’impano ya Kaminuza ya Massachussets, kikaba gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari imwe.
Mu kiganiro Kigali today yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye avuga ko hari inyungu nyinshi u Rwanda n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bizungukira mu kumenya ingano y’imyuka iri mu kirere.

Ati “Ibihugu biteye imbere bijya byiyemeza gutanga amafaranga ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere, agamije kugabanya ingano y’imyuka yoherezwa mu kirere no kubaka ubudahangarwa”.
“Nk’urugero mu masezerano y’i Paris ibihugu bikize byiyemeje gutanga amafaranga agera kuri miliyari 100 z’amadolari y’Amerika buri mwaka”.
Munyazikwiye akomeza asobanura ko kugira mu Rwanda ibyuma bimenya ingano y’imyuka ihumanya ikirere ikanatera isi gushyuha, bizatuma Kigali ihora yakira abahanga batandukanye baje kwiga ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.
Mu kwezi k’Ukwakira 2016 i Kigali hahuriye abahanga batandukanye ndetse n’abafata ibyemezo baturuka hirya no hino ku isi, bakaba baravuguruye amasezerano mpuzamahanga akumira iyoherezwa ry’imyuka itera isi gushyuha.
Iyi myuka iva mu itwikwa ry’ibintu bitandukanye, iyo igeze mu kirere yangiza indi myuka karemano ishinzwe gukumira ubukana bw’imirasire y’izuba, bigateza isi gushyuha, indwara z’ibyorezo ndetse no kugwa cyangwa kubura kw’imvura mu buryo budasanzwe.
Ohereza igitekerezo
|
Imyuka ihumanya ikirere (air pollution) niyo itera ihinduka ry’ikirere (climate change).Noneho bigatera IBIZA (natural disasters) byiyongereye cyane kandi bifite ingufu kurusha imyaka yashize.Abahanga bavuga ko niba ibihugu bidahagaritse kohereza iyo myuka mu kirere,nta kabuza bizateza akaga isi yacu,ku buryo bishobora no guteza imperuka.Kimwe n’ibitwaro biteye ubwoba barimo gukora (atomic bombs).