Telefone zigiye kuzajya zifasha abantu kumenya ibiri ku gishushanyo mbonera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kirimo gutegura ikoranabuhanga rizatuma ibiri ku gishushanyo mbonera bireberwa kuri telefone hirindwa abakora ibinyuranyije na cyo.

Telefone zigiye kuzajya zifasha abantu kumenya ibiri ku gishushanyo mbonera
Telefone zigiye kuzajya zifasha abantu kumenya ibiri ku gishushanyo mbonera

Ibyo biratangazwa mu gihe icyo kigo n’izindi nzego bafatanyije barimo gutegura igishushanyo mbonera cy’imijyi kivuguruye kizaba cyarangiye muri Werurwe 2020, kizasimbura icyari cyarakozwe muri 2011 kuko ngo kitakijyanye n’igihe, cyane ko uretse Umujyi wa Kigali binareba imijyi itandatu iwungirije.

Umuyobozi mukuru w’icyo kigo, Mukamana Espérance, avuga ko iryo koranabuganga rizatuma buri muntu amenya icyagenewe ubutaka runaka hirindwa amakosa yabaye mbere, aho ubutaka bwo guhinga bwavogerewe.

Ati “Nk’ubu byagaragaye ko hari ubutaka bwari bwaragenewe ubuhinzi bwavogerewe bwubakwaho. Byatewe n’ingorane twagiye duhura na zo mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cya 2011, gusa ubu hari ingamba twafashe ku buryo bitazongera mu gishushanyo gishya”.

“Nko mu mujyi wa Kigali usanga abaturage nta makuru bafite ku gishushanyo mbonera, bigatuma batamenya icyo ubutaka bwabo bugenewe. Ubu hari umuhanga urimo kudukorera uburyo umuntu azajya abirebera kuri telefone ye, bikazatangira muri Werurwe 2020, ubwo igishyushanyo cyawo gishya kizaba cyarangiye”.

Yongeraho ko ibyo bizatuma nta wongera gukoresha ubutaka icyo butagenewe cyane ko ngo ari byo biteza akajagari ndetse bikanica igenamigambi ry’igihugu.
Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imyubakire mu mujyi wa Kigali, Fred Mugisha, avuga ko hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo buri muturage amenye igishushanyo mbonera kuko ngo ari byo bizatuma cyubahirizwa.

Ati “Biragaragara ko hahayeho ubukangurambaga buke ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali ngo kimenyekane kugera ku rwego rwo hasi. Ubu turimo gukora igishushanyo mbonera cya buri mudugudu ku buryo bizaba bigaragara no mu gishya kirimo kuvugururwa”.

“Bizatuma umukuru w’umudugudu yicara azi ubutaka buri mu mudugudu we, ibibanza birimo n’icyo byagenewe bityo umuturage ukeneye amakuru ku butaka runaka ntazongere kuvunika ajya ku murenge cyangwa ku karere. Turimo kureba n’uko ku makarita byazava mu ndimi z’amahanga bikandikwa mu Kinyarwanda”.

Avuga kandi ko mu gukora igishushanyo mbonera bazibanda cyane ku makuru atangwa n’abaturage kuko ari bo bazi iby’aho batuye, kugira ngo hatazongera kubaho abavuga ko ubutaka bwari bubereye guhingwa bwagizwe ubwo kubaka.

Umujyi wa Kigali ufite Km² 730, ariko ahashobora guturwa nyuma yo gukuramo imisozi ihanamye n’ibishanga hakangana na Km² 244, izo na zo ngo zigakurwamo ahari ibikorwa remezo n’ubusitani hagasira Km² 122 gusa.

Ibi ngo biteye impungenge ikaba ari yo mpamvu Umujyi wa Kigali usaba Abanyarwanda kumenyera kubaka bajya hejuru kugira ngo n’abandi bazabone aho batura kuko abashaka kuwuturamo ngo biyongera umunsi ku munsi mu gihe ubutaka bwo butiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urugero nkanjye mfite ibibanza 3, Kimwe kiri muri R4, IKINDI R3, IKINDI KIRI AHAGENEWE JARDIN KUVA 2013 IBYO BIBANZA BYOSE UKO ARI 3 NTACYO NABIMAZA NTABUSHOBOZI BWO KUBAKA ETAGES MURI R3 NA R4 , IKINDI KIRI MURI JARDIN NTABWO BIGEZE BATUBARIRA IKINDI IBIBIBANZA UKO ARI 3 SINABONA UWO MBIGURISHA MBESE MURI MAKE NARASHOBEWEEEEE

alias yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Ariko mujya munsetsa, haribyo abayobozi bavuga ukibaza niba baba mu Rwanda cg niba arabanyarwanda bikakuyobera, ngo abantu bagomba kumenyera kubaka bajya hejuru, ikibazo se nukumenyera cg ikibazo n’UBUSHOBOZI BADAFITE!! ni nde se wanze gutura muri Etage? mujye mubanza murebe ubushobozi bw;abanyarwanda, ikindi kibabaje nuko iki Gishushanyo mbonera ubundi byari byitezwe ko kigomba kuba cyarangiye muri MATA 2019 ARIKO BIRABABAJE KUMVA NGO KIZARANGIRA WERURWE 2020 ? buriya kuba igishushanyo mbonera kirikuvugururwa harabantu benshi cyane bibangamiye cyane cyane nkabafite ibibanza biri muri za R2,R3,R4 cg ibibanza biri ahantu hatemerewe kubakwa nkahagenewe Jardin, Ubucuruzi ,......... , kuba rero kidakorwa vuba ngo kirangire biraduhombya cyaneeeee

mua yanditse ku itariki ya: 19-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka