60 bazatsinda neza bazajya kwiga ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru

Abanyeshuri 60 bazatsinda neza ikiciro rusange mu mibare, ubugenge (Physics) n’icyongereza, mu kwezi kwa mbere 2019 bazerekeza I Mukamira mu karere ka Nyabihu kwiga ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa.

Iri ni ryo shuri Rwanda Coding Academy
Iri ni ryo shuri Rwanda Coding Academy

Aba banyeshuri bazajya kumara imyaka itatu muri aka karere kazwiho kutagira ibirangaza ndetse kakaba gafite ikirere kiza cyafasha abana kwiga neza kdi bagafata.

Gordon Kalema, umuyobozi muri minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, yabwiye KT Press ko bizafasha aba bana kwibanda ku bikeneye abahanga mu ikoranabuhanga.

Iri shuri rizatangirana n’abana 60 bazaba batsinze ku rugero rwo hejuru, kandi bakunze cyane ibijyanye no kwegeranya no guhuza imibare hagamijwe gukora porogaramu za mudasobwa.

Guverinoma ivuga ko izatanga ibisabwa byose kugira ngo aba bana bige ibijyanye n’ikoranabuhanga nk’umutekano w’ikoranabuhanga (cyber security), kwandika porogaramu n’ibindi byinshi.

Nyuma y’iyi myaka itatu, abana bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mbere yo koherezwa mu bigo bitandukanye bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ngo batangire akazi.

Kalema yagize ati “Guverinoma yavuganye n’ibigo bitandukanye bikora ikoranabuhanga, ku buryo bazahita batangira gukora nyuma yo kurangiza amashuri yabo”.

ANDELA, ikigo cy’ikoranabuhanga, kiri mu bizakira aba bana bamaze kwiga, kivuga ko kizaba gitangiranye na batandatu muri bo bakora porogaramu za mudasobwa, umwarimu umwe w’imibare ndetse n’umwarimu w’icyongereza.

Hazaba kandi hari abarimu b’icyongereza n’igifaransa.

Iki kigo kizitwa ‘Rwanda Coding Academy’ kigamije kugabanya umubare w’abahanga mu ikoranabuhanga igihugu gikura hanze.
Iyubakwa ry’iki kigo cya leta, ryatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabyishimiye ni huye mwahagera gsob kuko natwe turifuza kuzaba abantu bafite ubumenyi bwiza bwagirira igihugu akamaro

Harerimana honore yanditse ku itariki ya: 20-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka