Mudasobwa bahawe basabwe kwirinda kuzikoresha mu makuru y’urukozasoni
Ubwo Umuryango FAWE Rwanda uharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa washyikirizaga mudasobwa zigendanwa abakobwa 174 urihira amashuri muri INES-Ruhengeri, wabasabye kuzifashisha mu masomo, birinda kuzikoresha ibidafite umumaro nka filime z’urukozasoni n’ibindi byabarangaza.
Ni mu muhango wabereye muri INES-Ruhengeri tariki 25 Mutarama 2019, aho abo bakobwa bibukijwe impamvu bazihawe nk’uko bivugwa na Mutabazi Theodore, wari uhagarariye FAWE Rwanda muri uwo muhango.
Yagize ati “iki gikoresho cy’ikoranabuhanga musabwe kugikoresha mu bwenge n’umutimanama, mu masomo, ntabwo mubihawe ngo murangare mubikoreshe ibidafite umumaro mujya mu gushaka amakuru y’urukozasoni, si ngombwa kuzikoresha mu ma filime”.
Yakomeje abasaba kwiga bafite intego bakazaba abagore bakomeye bazateza igihugu imbere ndetse n’isi muri rusange nk’uko mu Rwanda hari abagore babigezeho.
Ati“Madame Mushikiwabo ntimumuzi? ntiyavutse nkamwe?,ntiyakuze nkamwe?, agashishikara mu byo kwiga?, ubu arategeka ibihugu 86 ku isi, ni byo tubifuriza, ni na yo mpamvu tubaba hafi tubatera inkunga kugira ngo muzavemo abantu bafitiye akamaro igihugu cyabo n’isi muri rusange”.
Abo banyeshuri bavuze ko Umuryango FAWE wabahaye amahugurwa menshi n’uburere buzabaherekeza bakagera ku ntego zabo, ngo ni yo mpamvu badashobora gutinyuka gukora ikosa ryo gupfusha ubusa amahirwe bahabwa.
Dusingizimana Marguerite Marie, uhagarariye abo banyeshuri yagize ati “umubyeyi wacu FAWE yaduhuguye kuri byinshi atwereka uburyo twagera ku nzozi zacu, tugira amahirwe INES iratwakira itwitaho, ntacyo mutaduhaye igisigaye mutubaze intsinzi gusa, aya mahirwe ntitwarota tuyatera inyoni”.
Mugenzi we zitwa Icyezumutima Divine we yagize ati “izi mudasobwa zije guhindura byinshi mu buzima bwacu, twari dufite ibibazo ku masomo amwe n’amwe ajyanye n’ikoranabuhanga none birakemutse, FAWE yaratwigishije turajijutse bihagije ntabwo twata umwanya tujya mu bidafite umumaro”.
Abenshi muri abo banyeshuri bagaragaje imbogamizi bagiye bahura na zo mu gihe gito bamaze biga badafite mudasobwa zabo, ngo hari n’abagiye batakaza amanota kubera kutubahiriza igihe cy’imikoro ngiro bajyaga bahawa.
Tuyizere Anne ati “byigeze kumbaho mu isomo rya ICT, biba bisaba kuba ufite mudasobwa yawe ku ruhande, ukora imyitozo myinshi, kugira ngo utsinde amasomo, ubushakashatsi twarimo twabubonyemo amanota make ariko ubu turasubijwe, mashine izadufasha kugira udushya mu masomo tubashe gutsinda neza”.
Si abanyeshuri gusa babona akamaro k’izo mudasobwa, n’ubuyobozi bwa INES buvuga ko imyigire igiye guhinduka, aho byagoranaga kugeza ibizamini n’imikoro ngiro ku bana badafite mudasobwa (Laptop) nk’uko bivugwa na Dr. Niyonzima Niyongabo Francois, umuyobozi wungirije wa INES Ruhengeri.
Laptop zatanzwe ni izo mu bwoko bwa HP, aho imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350, zose hamwe zikaba zaratwaye asaga miliyoni 60Frw.
Laptop zatanzwe na FAWE ku bufatanye bwa Master Card Foundation, aho uyu mwaka hatanzwe mudasobwa 342 muri Kaminuza zose zoherezwamo abakobwa bafashwa na FAWE Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|