Urubyiruko rurimo gutozwa gusimbura imashini zikora imihanda y’icyaro

Umushinga w’Abayapani witwa CORE (Community Road Empowerment) ugiye gutoza urubyiruko 200 gukora imihanda y’icyaro nta mashini zikoreshejwe.

Abayapani bazanye uburyo bwo gusana cyangwa gukora imihanda hifashishijwe gusasa imifuka yuzuye igitaka bakorosaho ikindi, ubwo umuhanda ukaba urabonetse
Abayapani bazanye uburyo bwo gusana cyangwa gukora imihanda hifashishijwe gusasa imifuka yuzuye igitaka bakorosaho ikindi, ubwo umuhanda ukaba urabonetse

Uyu mushinga uzatangira muri Werurwe 2019 kugera muri Gashyantare 2020. Ni icyiciro cya kabiri nyuma y’icya mbere watojemo urubyiruko 168 rwo mu turere twa Gakenke, Rulindo, Nyamasheke na Rusizi.

Muri uyu mwaka urubyiruko rwo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Ruhango na Rutsiro, ni rwo ruzigishwa gukora imihanda hakoreshejwe gupakira igitaka mu mifuka rukayisasa hasi rukorosaho ikindi gitaka hagahinduka umuhanda muzima.

Umuyobozi w’umushinga CORE, Kei Nakajima avuga ko urubyiruko rwize gukora iyi mihanda mu mwaka ushize kuva muri Werurwe 2018 kugera muri Gashyantare 2019 rwabashije gukora ahangana na kilometero imwe.

Abakozi ba CORE bahakana ko atari ubunebwe uru rubyiruko rwagize ahubwo ngo ni uko batakoze iminsi yose kandi icyo bari bagamije ari ukwiga atari ugukora ubuso bunini.

Nakajima akomeza agira ati “iri koranabuhanga ryitwa ‘Do-nou’ rikoresha ibintu bihari kandi bihendutse nk’igitaka (latelite) n’udufuka, abaturage bakaba bashobora kubibona hafi.

Mugenzi we ukorera uwo mushinga, Injeniyeri Obed Ntakirutimana akomeza asobanura ko urubyiruko rwamaze gutozwa gukora imihanda ubu rurimo kwitegura kujya rukorera uturere twabo.

Ati “Iyo bamaze kwiga basigarana ibikoresho bitorejeho nk’utwuma dutsindagira umuhanda, amasuka, ibitiyo, ingorofani n’ibindi. Ubu icyo turimo guharanira ni ukugira ngo bose babone ibyangombwa byo gutangira gukora”.

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yari yatanze amadolari ya Amerika ibihumbi 300(arenga miliyoni magana abiri na mirongo itandatu z’amanyarwanda) ku mushinga wa mbere.

Kuri ubu nabwo iyo ambasade yatanze amadolari ya Amerika 260, 736 ku cyiciro cya kabiri, akaba ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni magana abiri na mirongo itanu.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, avuga ko bifuza kubona urubyiruko rwashinze ibigo bikora imirimo yo gusana no guhanga imihanda rugateza imbere icyaro.

Ati “Imihanda y’imigenderano ntabwo ijya yoroha guhangwa mu bihugu byinshi, turashaka ko uru rubyiruko rutangiza imishinga iteza imbere abaturage”.

Mu bikoresho uru rubyiruko rwigishijwe gukora imihanda rusabwa kwishakira harimo igitaka cyiswe ‘latelite’, ndetse no kugura udufuka two kugipakiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murahoneza ndumiwe mubanu batwara imashini zikora imihanda twabuze ubuvugizi umuzungu araza murwanda gutwara imashini ugusa amafaranga ahebwa wowe umunyarwanda kuzayakorera bikagutwara umwaka nikibazo buriwese nibaza bagera Kanombe ngobaje kwigisha ahhhhhh

andre yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka