Hakwiye kunozwa amategeko ahana abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga – Perezida Kagame

Perezida Kagame arasaba kunoza amategeko ahana abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga. Yabivugiye i San Francisco muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yayoboye inama y’umurongo mugari wa Interineti.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukwirakwiza Interineti yihuta ku rwego rw’Isi (United Nations Broadband Commission).

Iyo nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook i Calfornia yayobowe na Perezida Kagame afatanyije n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibigo by’Itumanaho ku isi (ITU),Houlin Zhao, ndetse na Kevin Martin, umuyobozi wa Facebook wungirije ushinzwe kwegereza abaturage ibikorwa bya Facebook.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abitabiriye iyo nama igamije kurebera hamwe uburyo iyo komisiyo yarushaho kunoza inshingano zayo.

Yashimiye n’ubuyobozi bwa Facebook bwemeye ko iyo nama ibera aho Facebook ikorera hameze neza.

Perezida Kagame yavuze ko uburyo interineti ikoreshwa mu bakiri bato bukwiye gusuzumwa no kunozwa.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibibi byinshi bisakazwa binyuze kuri Interineti, avuga ko na byo bikwiye kongera kwigwaho. Muri byo harimo amagambo abiba urwango mu bantu ndetse n’amakuru y’ibinyoma ayobya.

Perezida Kagame yagize ati “Ubwicanyi bw’indengakamere bubanzirizwa no kwambura agaciro umuntu binyuze mu bitekerezo bisobanura impamvu y’ubwo bwicanyi. Twagize ibihe bisa n’ibyo mu gihugu cyacu mu myaka 25 ishize. Ni yo mpamvu dukora ibishoboka byose kugira ngo ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri ntibihabwe umwanya muri sosiyete yacu.”

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda nta Interineti yari ihari mu 1994. Nyamara urwango n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside byarakwirakwijwe kugeza ubwo abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame ati “Ubuhezanguni ntabwo ari ikintu gishya . Ubu birakwirakwira vuba kubera iterambere ry’imbuga nkoranyambaga. Ikoranabuhanga rituma byihuta cyane kandi bikagera ku bantu benshi. Hakwiye kujyaho uburyo bwo kunoza amategeko ahana abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga. Hari abiyoberanya bagakora ibibi. Ibyo bigomba guhagurukirwa ababikoze bagahanwa.”

Inama ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukwirakwiza umurongo mugari wa Internet iba buri mwaka.
Iyaherukaga yabaye muri Nzeri 2018, ibera i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri iyi nshuro, iyi nama iribanda ku kurebera hamwe uburyo umuyoboro mugari w’itumanaho wakwihutisha iterambere rirambye.

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukwirakwiza umuyoboro mugari wa Interineti yashyizweho mu mwaka wa 2010 igamije kwihutisha Interineti ku isi no koroshya ikoreshwa rya Interineti mu bihugu byose.

Inama yabereye i Silicon Valley muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku cyicaro gikuru cya Facebook
Inama yabereye i Silicon Valley muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku cyicaro gikuru cya Facebook
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka