Nsyata mu Gasanga, Numero Composé,….tumwe mu dukoryo twakurikiye umwaduko wa Telefoni ngendanwa mu Rwanda

Mu myaka y’1998 n’2000 bamwe mu bari mu Rwanda bavuganye na Kigali Today bemeza ko ari bwo iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho ryatangiye gusakara mu banyarwanda. Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni ngendanwa, mudasobwa na interineti byatangiye kuba nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, dore ko byishimiwe na benshi kuko byoroshyaga ubuzima.

Mu Rwanda telefoni ngendanwa za mbere ntizari ziteye imbere cyane
Mu Rwanda telefoni ngendanwa za mbere ntizari ziteye imbere cyane

Mbere byasabaga gukora ibilometero n’ibilometero ujyanye ubutumwa ahantu runaka bigatwara amafaranga n’umwanya utari muto. Byasabaga kandi gukora urugendo ujya gushaka umuntu wagerayo ukaba wamubura, ukagaruka amara masa.

Icyakora iryo terambere ntiryasiganye n’udushya twarirangaga, dore ko uko imyaka yagiye ikurikirana ari na ko ryarushijeho kuvugururwa rikorohera abantu. Imikoreshereze ya telefoni yatonze bamwe, ubwoko bw’amatelefoni yagaragaraga ku isoko, uburyo gukoresha telefoni byari bihenze, ni bimwe mu byaranze uko gusakara kwa telefoni ngendanwa mu Rwanda.

Mombayilo

Kanaka yaguze ‘Mombayilo’,…. Nyirakanaka atunze ‘Mombayilo’,…. Ntiza kuri ‘Mombayilo’ mpamagare umuntu….ni zimwe mu mvugo zumvikanye abantu bakoreshaga cyane cyane mu bice by’icyaro bashaka kuvuga izo telefone ngendanwa (mobile phone), icyakora hari n’abandi bazitaga ‘Mobayilo’.

Nyinshi muri izo telefoni zabaga ari nini, zifite urusinga (antenne) rutuma zibasha gufata umuyoboro w’itumanaho (réseau/mobile phone network).

Icyakora uko iminsi yagiye yiyongera ni na ko hadukaga ubwoko butandukanye bwa Telefoni nto, zoroshye gukoresha no gutwara, kandi zifata ‘réseau’ mu buryo bworoshye.

Bamwe bazitwaraga ku mukandara, abandi mu ijosi

Abantu bibuka uburyo batwaragamo telefoni, aho wasangaga bamwe bazitwara ku mikandara, abandi barazishakiye umugozi cyangwa umushumi bagenda bazitwayeho mu ijosi. Ubwo buryo bwo kuzitwara bwafatwaga nk’umurimbo ndetse no kuziratira abatazifite bwajyanaga no gushyiramo uburyo butuma ivuga abantu bakayumva igihe bayihamagaye (sonnerie) haba ari mu rusengero, mu kiliziya, mu isoko, mu nzira cyangwa mu rugo.

Byajyanaga kandi n’uko uwitabaga wasangaga avuga cyane ntatinye ko ari mu ruhame, ahubwo agashaka kumvisha abo bari kumwe ko yabasize muri iryo koranabuhanga ryo gutunga telefoni no kuvugana n’umuntu uri kure yifashishije ‘Mombayilo’.

Kubona réseau byasabaga kurira igiti, umusozi, inzu cyangwa umukingo

Iterambere ryose ntirisigana. Mu gihe telefoni ngendanwa zari zikiri nshya mu mibereho ya benshi mu baturarwanda, ahenshi aho abantu babaga cyane cyane mu cyaro nta bikorwa by’iterambere nk’umuriro w’amashanyarazi cyangwa iminara y’itumanaho yageragayo.

Uko iminsi yagiye ishira ni ko abantu bagiye bahinduranya batunga iziteye imbere kurushaho
Uko iminsi yagiye ishira ni ko abantu bagiye bahinduranya batunga iziteye imbere kurushaho

Ibi byari imbogamizi ku ikoreshwa ry’izo telefoni dore ko zimwe zabaga zinashaje ntizibashe kubika umuriro igihe kirekire cyangwa ngo zikurure réseau ziyifatiye ku munara uherereye kure y’aho batuye. Ibyo byatumye hari abihangira umurimo wo gushyirira umuriro mu matelefoni, nyiri telefoni akishyura amafaranga ari hagati y’100frw na 200frw. Ahenshi byakorerwaga ni aho babaga bacanye moteri barimo kogosha abakiriya, bakaboneraho no gushyira umuriro mu matelefoni.

Nyuma yo kubona umuriro, guhamagara na byo ntibyari byoroshye. Hari abo byasabaga kujya ahirengeye ku misozi, ku mikingo cg kurira igiti yamara kuyivugiraho agahita ayizimya kugira ngo umuriro udashiramo, dore ko n’ubundi aho uwo muntu atuye hashoboraga kuba nta na réseau ihari.

Kugura ikarita yo guhamagara n’iyo kwitabiraho ntibyari byoroshye

Kubona umuriro muri telefoni no kubona réseau ntibyari bihagije, ahubwo kuvugira kuri telefoni byasabaga kugura amakarita ashoboza utunze telefoni kwitaba no guhamagara. Byasabaga gushyira muri telefoni ikarita nibura ya 2500frw cyangwa ya 5000frw, na yo kandi igashira mu gihe gito. Ibi kandi byatumaga abantu bavuga bihuta basiganwa n’igihe kugira ngo ikarita baguze idashiramo batarangije gutanga ubutumwa. Ni mu gihe muri iki gihe usanga byarorohejwe aho ushobora no kugura ama inite y’ijana n’ari munsi yayo cyangwa amasosiyete acuruza ibijyanye n’itumanaho akaba yanakuguriza ukazishyura nyuma.

Nsyata mu Gasanga (nsanga mu Gasyata)…Ndodi (ndi muri Auditorium)

Hari imvugo zasakaye ziturutse kuri ubwo buryo bwo kuvuga abantu bihuta batanguranwa n’uko ama inite ashira muri telefoni. Zimwe muri zo ni nk’aho abantu bajya batera urwenya bavuga umuntu umwe ngo wigeze kuvugira kuri telefoni ati “Nsyata mu gasanga” ashaka kubwira uwo yari ahamagaye ati “Nsanga mu Gasyata(Gatsata) ariko kubera kuvuga yihuta cyane arabinyuranya ahita anahagarika icyo kiganiro atamenye niba uwo yabwiraga yumvise icyo yashakaga kumubwira.

Ababaye i Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) na bo bakunze kugaruka cyane ku mvugo y’umunyeshuri wigeze kubwira mugenzi we kuri telefoni ati “Ndodi” ashaka kumubwira ati “ndi muri auditorium”, mu nyubako ya Kaminuza abanyeshuri bakundaga kureberamo ibyerekeranye n’imikino n’imyidagaduro. Uwo na we yahize ‘akupa’ (ahagarika ikiganiro) atamenye niba uwo yabwiye yabyumvise ahubwo ashaka kurwana no kudakoresha ama inite menshi ahamagara. Hari n’abajya babiteramo urwenya bakavuga ko uko kuvugana kuri telefoni kw’abo banyeshuri babiri ari ko kugufi kwabayeho mu ikoreshwa rya telefoni.

Mu masaha ya nijoro cyangwa mu mpera z’icyumweru, ibiciro byo guhamagara byaragabanywaga, bigatuma abantu bamwe barara bahamagara mu gicuku cyangwa bagahamagara mu rukerera, abandi bagahamagara bazindutse ku cyumweru muri ya masaha ibiciro biri hasi. Ibi hari abo byabangamiraga cyane cyane abararana n’abandi kuko byashoboraga kubabuza gusinzira.

Hari abasanga kuba ibiciro byari hejuru byaraterwaga n’uko sosiyete imwe gusa ari yo yamaze igihe kinini iri mu Rwanda icuruza iby’itumanaho yonyine, ikabikora uko yishakiye kuko nta yindi byarwaniraga isoko. Ibi babihera ku kubamuri iyi minsi ibiciro by’itumanaho bisa n’ibyamanutse nyuma y’uko haje andi masosiyete.

Tuvugane/Pay as You Go

Aya magambo na yo yaramamaye. Hari utuzu twabagamo umuntu ufite telefoni nini zimeze nk’izo mu biro, ariko hari n’abandi bacuruzaga Tuvugane bazizengurutsa hirya no hino bazitwara mu ntoki. Zabaga zifite ibice bibiri bihujwe n’umugozi. Igice kimwe gifite aho begereza umwunwa bavuga, ikindi kikegerezwa ugutwi.

Igice gisigaye cyo hasi cyariho imibare yifashishwa mu kwandikamo nomero ariko kikanagaragaza uko amafaranga washyize muri telefoni arimo kugenda ashira. Byafashaga uwahamagaye kuvuga ari na ko areba asigayemo kugira ngo atange ubutumwa yihuta cyangwa yitonze. Byamufashaga kandi kwirinda ko amafaranga yashiramo adatanze ubutumwa bw’ingenzi.

Ubu buryo bwa Tuvugane bwari ingenzi kuko bwafashaga abadafite telefoni gukoresha iryo tumanaho, bugafasha n’abantu benshi bubaha akazi ko gucuruza iyo serivisi yo gufasha abakeneye guhamagara.

Ihindagurika rya nimero za telefoni ryatonze bamwe

Mu bindi byaranze umwaduko wa telefoni ngendanwa mu rwanda harimo ihindagurika rya nimero za telefoni. Habanje izifite imibare umunani itangirwa na 08….nyuma hiyongeramo 78 hagati ya 0 na 8. Ntibyagarukiye aho kuko nyuma haje izindi nimero zitangirwa n’imibare nka 0783…zahawe n’izina rya ‘Manoyinanga’ bitewe n’izina ryigeze gukoreshwa mu kwamamaza.

Nimero zakomeje kugenda zihindagurika, izaje nyuma bamwe bakazifata nk’aho abazitunze baje mu ikoreshwa ry’itumanaho rya telefoni bakererewe. Icyakora izo nimero zashyizwe ku isoko nyuma zaje gusakara bituma kureba niba umuntu akoresha izatangiranye no gusakara kwa telefoni ngendanwa mu Rwanda ntawe ukibitindaho cyane.

Ni na ko kandi hari izindi nimero za telefoni mbere zitapfaga gutungwa n’ubonetse wese ari zo zizwi ku izina rya 0830….(Zero Huit Cent Trente) zakunze gutungwa cyane cyane n’abayobozi bakomeye. Icyakora nyuma na zo zagiye zisakara ziba nyinshi kandi zitungwa n’abantu batandukanye.

Izi ‘Zero Huit Cent Trente’ zadukanye cyane cyane n’izindi zatungwaga n’umuntu wahamagaraga ariko uwo ahamagaye ntabone nimero zimuhamagaye, akabona amagambo amubwira gusa ko hari umuntu urimo kumuhamagara (uknown Caller) nyuma yanareba muri nimero zamuhamagaye ntabashe kuzibona (Unkown Number).

Numero composé

Mu byatonze abantu cyane cyane abatarize, ni indimi z’amahanga (icyongereza n’igifaransa) zakoreshwaga cyane cyane n’abo mu masosiyete y’itumanaho nyamara abo babwira batabyumva. Urugero ni amagambo agira ati “Le numero composé n’est pas accessible à ce moment, Veuillez rappeler ulterieurement/The telefone number you dialed is not available, please try again later”.

Aya magambo yizana muri telefoni mu buryo bw’ikoranabuhanga aba asubuza uhamagaye ko nimero ahamagaye itabashije kuboneka, ko yakongera akaza kuyihamagara nyuma. Icyakora hari abatarumvaga icyo avuga, bakumva gusa ngo ‘Le numero composé’ bagahita bavuga ngo telefone ibaye ‘composé’ (bashaka kuvuga ko itabashije kuboneka).

Hari abandi bumvaga babasubije mu ndimi z’amahanga bakavuga ngo abo bari muri telefoni ni abirasi cyangwa bakagira ngo uwo bahamagaye yashatse umugore ‘w’umuzungu’.

Hari undi musaza na we wavuzwe wo mu Burasirazuba wahamagaye umuhungu we w’i Kigali, arangije telefoni ayishyira mu kwaha kugira ngo abone uko yifashisha intoki arondorera umuhungu we w’i Kigali ibibazo yashakaga kumugezaho ati “icya mbere umubyeyi wawe ararwaye, icya kabiri inka zabuze ubwatsi, icya gatatu mushiki wawe yashatse umugabo,…” arangije kubirondora telefoni ayisubiza ku gutwi ati “Alloo, alloo,…”

Kubipa (Beep)

Uburyo bwo kubipa na bwo bwaje ari nk’agashya kuko byamamaye ndetse bikoreshwa kenshi, bamwe babikuraho n’imvugo zagiye zikoreshwa bashaka kuvuga ibindi. Urugero ni nk’aho umugabo umara igihe gito cyane mu gihe arimo gutera akabariro n’umugore, we bavuga ko amubipye. Kubipa ni uburyo bukoreshwa n’umuntu usa n’uhamagara ariko ugahita uhagarika umurongo, uwo uhamagaye akabona ko hari nk’umuntu wamuhamagaye ariko akamubura.

Bishobora gukorwa n’umuntu ufitemo ama inite make ashaka kubwira uwo ashaka kuvugisha ngo amuhamagare. Bishobora kandi gukorwa n’umuntu ushaka kwibutsa uwo ‘abipye’ gahunda wenda bafitanye.

Gusa hari igihe kubipa bigora kubitandukanya no guhamagara bisanzwe. Muri Kaminuza i Huye hari umusore n’umukobwa bari inshuti bigeze kuvugwaho gushwana ndetse baratandukana burundu bapfuye ko umwe yabipye undi akamufata bigatuma utu inite duke yari afitemo dushira.

Hari uhamagara asa n’ubipa ariko agategereza ko uwo ahamagaye amufata, aho kumubwira icyo amushakira ati “Mpamagara nta ma inite ahagije mfiteho.”

Hari undi uhamagara, uwo ahamagaye yamufata kuri telefoni, nuko uwahamagaye ati “Ni nde tuvugana?”

Uwavuga udukoryo twakurikiye umwaduko wa telefoni ngendanwa mu Rwanda ntiyaturangiza kuko hari n’utundi abantu ku giti cyabo bazi, batangaho ubuhamya. Gusa uko iminsi ishira indi igataha, ni ko abantu bagenda barushaho kumenyera no gukunda iryo koranabuhanga, ari na ko kurikoresha byoroha kandi bigatanga umusaruro kurusha mbere.

Mu gihe mbere telefoni nyinshi zakoreshwaga mu kwitaba, guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi cyangwa kubwakira, kuri ubu iryo koranabuhanga ryateye imbere ku buryo telefoni zisigaye zikoreshwa nko mu bindi birimo gufotora, gufata amashusho (zifite camera), zigakoreshwa mu kumva kureba no gucuranga umuziki, akarusho zigakoreshwa no mu itumanaho rya Interineti abantu bashobora kwifashisha aho baba bari hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi nuko byagiye mu mitwe y’abantu benshi ariko kuvuga ngo nimero yabaye "kompoze" si byo. Kandi n’aba intellectuels bamwe bagakora iryo kosa ra! Ahubwo kubivuga neza byagombye kuba "nimero ntiyabaye accessible". Byamaze no kwinjira mu mvugo ya benshi biragoye ko byahinduka.

amani yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka