Zimwe mu mbuga za Interineti z’uturere ziriho amakuru akeneye kuvugururwa
Imbuga za Interineti z’Uturere zafasha abashaka kumenya amakuru yerekeranye na buri karere mu gihe zaramuka zitaweho. Usibye kuba zimwe muri zo zitaryoheye ijisho, hari amakuru cyangwa imyirondoro umuntu azishakiraho ntabibone. Ubwo Kigali Today yasuraga zimwe muri zo, ku wa mbere tariki 04 Gashyantare 2019, hari amakuru atazigaragaho nyamara ashobora gukenerwa na bamwe mu bazisura.
Rusizi
Nta mazina y’Umuyobozi w’Akarere agaragara ku rubuga mu gihe amazina y’abandi bayobozi bagenzi be yanditseho

Ahagombaga kwandikwa ’Email’ z’abayobozi b’Akarere ka Rusizi nta kiriho

Nyamasheke
Imwe mu myandikire igaragara ku rubuga rwa Interineti rw’Akarere irakemangwa

Nimero zo guhamagaraho ku buntu muri Nyamasheke ntizabonekaga ubwo twandikaga iyi nkuru

Rutsiro
Nimero 4367 zo guhamagaraho ntizabonekaga

Gisagara
Ubwo twateguraga iyi nkuru twahamagaye nimero y’ubuntu y’Akarere ka Gisagara ntiyaboneka

Nyagatare
Umutwe w’amakuru uri mu kinyarwanda, amakuru akaba mu cyongereza. Aha i Nyagatare kandi, nimero y’ubuntu yatanzwe na yo ntiyabonekaga ku murongo

Rulindo
Nimero yo guhamagaraho ku buntu muri Rulindo na yo ntiyakoraga

Musanze
Nimero yo guhamagaraho ku buntu i Musanze na yo ntiyakoraga

Ku rubuga rwa interineti rw’Akarere ka Musanze iyo ukanze ahanditse ’Ubuyobozi’ ni ibi baguha :

Bugesera
Mu nyandiko igaragaza Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera bigaragara ko hagombaga gushyirwamo amafoto

Kirehe
Nimero yo humagaraho ntiyari iri ku murongo

Karongi
Iyo ukanze ahanditse ’kwandikira umuyobozi w’Akarere’ ni ibi baguha :

Kamonyi
Ku rubuga rw’Akarere ka Kamonyi iyo ukanze ahanditse ngo ’Andikira umuyobozi w’Akarere’ ni ibi baguha:

Izi nimero zo ku Kamonyi na zo ntizabonekaga ku murongo

Huye
Izi nimero zo kwifashisha uhamagara mu Karere ka Huye na zo ntizabonekaga

Ku rubuga rwa Interineti rw’Akarere ka Huye ahagenewe kugaragara abo mu Nama Njyanama hagaragara Visi Perezida n’Umunyamabanga we gusa

Rubavu
I Rubavu iyo ukanze ahanditse ubuyobozi ni ibi baguha (nta bayobozi bagaragaraho):

Nyaruguru
Kimwe n’izindi mbuga za Interineti zitagaragaraho imyirondoro y’Abayobozi/Ubuyobozi, i Nyaruguru na ho nta myirondoro y’abayobozi yari iriho mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 04 Gashyantare 2019

I Nyaruguru iyo ukanze ahanditse ’kwandikira umuyobozi w’Akarere’ ni ibi baguha:

Burera
I Burera mu mafoto y’abagize biro y’inama njyanama habuzemo ifoto ya Visi Perezida wa Njyanama

Ohereza igitekerezo
|
Nibaza ngo akarere ntabakozi bashinzwe kuvugurura cg updating their websites. Ese Bo ntibazisura? Bakabaye babyunguranaho ibitekerezo igihe cry’inama.
Turashimira Kigali today, yakanguye abayobozi bacu byumwihariko aho , bari baratereye agati muryinyo kukijyanye no kugaragaza amakuru ajyanye nigihe.
Muturere twose izo numero ntizikora , aho bavuga ngo andikira umuyobozi w akarere niyo bikunze , ntabwo bajya basubiza