Miliyoni 90Frw zigiye kwifashishwa mu bushakashatsi kuri rukarakara

Mu rwego rwo gufasha abaturage batuye mu mijyi y’u Rwanda, harimo na Kigali, gukoresha itafari rya rukarakara nk’igikoresho gihendutse mu bwubatsi, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kigiye gutangira ubushakashatsi ku butaka mu turere twose tw’u Rwanda kugira ngo harebwe itafari rya rukarakara ryakoreshwa muri buri gace k’u Rwanda.

Rukarakara igiye gukoreshwa nk'igikoresho cy'ubwubatsi mu mijyi mu Rwanda
Rukarakara igiye gukoreshwa nk’igikoresho cy’ubwubatsi mu mijyi mu Rwanda

Ni ubushakashatsi RHA igiye gukora mu gihe cy’amezi 12, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic), ndetse n’imiryango idashamikiye kuri Leta Earth Enabel, African Designer Center na Green Pact Africa.

Harouna Nshimiyimana, Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi n’amabwiriza y’imyubakire muri RHA, agira ati “Habanje gushakwa ibyagenderwaho kugira ngo itafari ryo muri Rusizi ribe rikomeye, irya Musanze ribe rikomeye…urabona ko ubutaka butandukanye, byabaye ngombwa ko tubanza gukora ubushakashatse kuri buri butaka mu turere dutandukanye.”

Nshimiyimana avuga ko ubwo bushakashatsi butaratangira ariko bukaba bwaramaze kubona amafaranga mu baterankunga b’abanyamahanga bamenyereye ibikoresho bikorwa hashingiwe ku butaka, ariko akavuga ko mbere y’uko 2019 urangira inyigo ku butaka bwo muri buri karere izaba yamaze gukorwa.

Ati “Igihari ni uko mbere y’uko uyu mwaka urangira hazaba hasohotse raporo yerekana imiterere y’ubutaka hirya no hino mu turere.”

Akomeza avuga ko iyo miterere y’ubutaka ari yo izashingirwaho mu kwerekana uko bukwiye kuvangwa kugira ngo haboneke itafari rya rukarakara n’ibipimo ryaba rifite.

Ni mu gihe, mu nkuru Kigali Today yakoze muri 2017, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, RHA, cyari cyatangaje ko bitarenze umwaka wa 2019, itafari rya rukarakara rizaba ryemerewe kubakishwa mu mijyi y’u Rwanda harimo na Kigali.

Nshimiyimana yemeza ko uyu mushinga wadindiyeho gato kuko urimo abafatanyabikorwa benshi kandi ukaba ugomba gukorerwa mu gihugu hose.

Agira ati “Iyo ibintu bijemo abantu benshi kugira ngo bizasohoke ari ibintu bikomeye bifitiye igihugu akamaro akenshi biratinda kuruta uko wavuga wenda ngo ugiye gushaka itafari rya Gasabo. Ushatse irya Gasabo gusa, no mu mezi atatu waba uribonye.”

Uyu muyobozi mukuru ushinzwe ubugenzuzi n’amabwiriza mu by’imyubakire muri RHA akomeza avuga ko ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka hirya no hino mu gihugu buzatwara amezi 12, bukazatwarwa abarirwa mu bihumbi ijana by’amadorali (100,000$); ni ukuvuga hafi miliyoni 90FRW.

Nibamara kubona imiterere y’ubutaka ngo bakazakurikizaho gutwara ubwo butaka muri Laboratwari noneho hagakorwa itafari rya buri karere bakaripima, bakarimena kugira ngo barebe ubukomere bwaryo, bikabafasha gukora igitabo kigisha uko rukarakara ikorwa hashingiwe ku bwoko bw’ubutaka waba ufite.

Ati “Kuko urabona dufashe nka Musanze bagira itaka ry’amakoro, tuzabarebera ducukuyemo hasi twabona itaka rimeze gute?, twarivanga gute?”.

Ibyo ngo ni byo bizashingirwaho mu kubabwira imiterere y’itaka bakwifashisha mu kubumba itafari rya rukarakara, igipimo cy’amazi bavangamo, ndetse n’imiterere (form) y’iryo tafari kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubaka inzu za rukarakara zikomeye zitabagwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mureke gupfusha ubusa ayo mafaranga ngo murashakashaka, itafari rya Rukarakara rikomera birenze urugero kuko na bloc ciment mubona ntiziyirusha gukomera keretse niba hari abo mwageneye ako kayabo k’amafaranga ngo bagabagabane kandi uko niko kuri mbabwiye

bigabo yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

Ikigaragara ni uko inzu rukaraka nziza ikomeye kuruta blocs cimentnyinshi zikreshwa ubu. Hari amazu yubakishije rukaraka tuzi amaze imyaka 68 kandi aracyakomeye cyane. Byose biterwa n’uko yabumbwe. Ibumba ryiza ridatwitse na ryo rigira amatafari akomeye.

GSE yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka