Icyogajuru cy’u Rwanda cyamaze koherezwa mu isanzure

Icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina “Icyerekezo” cyoherejwe mu kirere mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019.

Ni igikorwa cyabaye guhera saa tanu n’iminota 37 z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, kibera muri Guyana muri Amerika y’Amajyepfo.

Icyo cyogajuru cyitezweho gukwirakwiza Interineti by’umwihariko ku kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu, no mu yandi mashuri yo hirya no hino mu gihugu yagorwaga no kwiga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga bitewe na murandasi (internet) itameze neza.

U Rwanda rubashije kugera kuri icyo cyogajuru ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho cyitwa ‘One Web’.

Abanyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo ni bo bise icyo cyogajuru izina ‘Icyerekezo’, dore ko kije ari igisubizo gikomeye kuri bo.

Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano ivuga ko kugira ngo murandasi igere ku kirwa cya Nkombo hakoreshejwe uburyo bwo kunyuza insinga munsi y’amazi ku ntera ya kilometero 16 byasaba nibura miliyoni ebyiri n’igice z’amadorali ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyari ebyiri na miliyoni 212.

Icyo cyogajuru cyitezweho kugabanya ikiguzi cya interineti nk’uko Goldon Kalema, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya yabisobanuye.

Ati “Ni intambwe ishimishije kuko icyo cyogajuru kirazamuka mu kirere gifite ibendera ry’u Rwanda, ni bwo bwa mbere bibaye.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga igaragaza ko murandasi mu mashuri yisumbuye iboneka mu mashuri 525 (angana na 40%), naho mu mashuri abanza interinet ikaboneka mu mashuri 2,800 (angana na 14 %).

Kanda hepfo muri Videwo hagati urebe uko cyahagurutse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

congz Rwanda

DDUSINGIZIMANA Elise yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Nibyiza cyane no igihugu cyacu gitera imbere igihe cyose . Twiheshe agaciro muruhando rw’amahanga. Rwanda ukwiye ibyiza
Congratulations our Excellent PK

Iyamuremye yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ni intambwe ikomeye Ku Rwanda, Rwanda congs dutegereje ikindi kizazamuka muri uyu mwaka.....

Joel yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka