Hagiye kubakwa izindi ‘Coding academies’ enye

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho iravuga ko ifite gahunda yo kubaka andi mashuri yigisha kwandika porogaramu za mudasobwa ‘Coding academies’, azigisha ibijyanye n’umutekano mu ikoranabuhanga, kwandika za porogaramu za mudasobwa, n’ibindi mu ikoranabuhanga riteye imbere.

Iyi minisiteri ivuga ko byibura hazubakwa ishuri nk’iri muri buri ntara kugirango hakemuke ikibazo cy’impuguke mu ikoranabuhanga, bityo abatumizwa hanze bagabanuke.

Aya mashuri afite insanganyamatsiko igira iti ‘Born to Code’ cyangwa ‘Twavukiye kwandika porogaramu za mudasobwa’, azubakwa anafite intego yo gutoza intyoza mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Paula Ingabire minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho yavuze ko iyi gahunda yo kubaka andi mashuri y’ikoranabuhanga, yatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, ubwo hatahwaga ku mugaragaro ishuri ‘Coding Academy’ ryubatse mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu.

Yongeyeho ati “Buri shuri muri aya ane, rizajya ryigisha abanyeshuri 60, bivuze ko igihugu kizabona impuguke 300 mu bumenyi butandukanye bwa mudasobwa”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iri shuri i Mukamira muri Nyabihu
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iri shuri i Mukamira muri Nyabihu

Dr. Eugene Mutimura, Minisitiri w’uburezi, yavuze ko iri shuri ryakira abana bahize abandi mu mibare n’ubugenge n’icyongereza kandi bakunze ibyo kwandika porogaramu (coding).

Abanyeshuri baziga imyaka itatu, bazarangize bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, mbere y’uko boherezwa mu bigo bitandukanye bikora iby’ikoranabuhanga ngo batangire bakore ibyo bize.

Iri shuri ryatashywe uyu munsi ryuzuye ritwaye miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko mu 2014 perezida wa Repubulika atangaje ko hazashyirwaho amashuri yihariye yigisha ikoranabuhanga.

Abanyeshuri 60 ba mbere bagizwe na n’abahungu 30 hamwe n’abakobwa 30 batangiye amasomo yabo atoroshye, aho bari kwiga ibijyanye no gucunga umutekano kuri interineti, kwandika porogaramu n’ibindi.

Nibasoza iyi myaka itatu, aba banyeshuri bazaba bafite n’amahirwe yo guhabwa amasomo yisumbuyeho mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Koreya y’Epfo, Ubusuwisi n’ahandi.

Abanyeshuri biga muri iri shuri baravuga ko bashima cyane leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo gukabya inzozi zabo bakiri bato.

Hirwa Blessing yagize ati “Bizatuma mpagarika abagaba ibitero by’ikoranabuhanga ku gihugu cyanjye”.

Iri shuri ryambere ryubatswe I Mukamira muri Nyabihu bitewe n’uburyo ari ahantu hari ikirere kiza cyatuma abana biga neza ndetse hakaba hitaruye ibirangaza.

Guverinoma itanga buruse 100% ku banyeshuri batoranyirizwa kwiga muri iri shuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka