Polisi yatangiye kugerageza uko Perimi yakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda riratangaza ko mu gihe cya vuba ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu byazajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi wa Polisi, ishami ryo mu muhanda yasobanuye ibyerekeranye no gukorera perimi hifashishijwe ikoranabuhanga
SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, umuvugizi wa Polisi, ishami ryo mu muhanda yasobanuye ibyerekeranye no gukorera perimi hifashishijwe ikoranabuhanga

Polisi ivuga ko ubu buryo burimo kugeragezwa mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kubasha gukora ibizamini.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye Kigali Today ko ku ikubitiro harimo kugeragezwa uburyo bwo gukora ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga (permis provisoire).

Igeragezwa rirakorerwa ku Muhima mu mujyi wa Kigali ahasanzwe hakorera ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ni na ho hazaba hari icyumba kirimo za mudasobwa abantu bazajya bakoreraho ibizamini, ariko bene ibyo byuma ngo bizageza ubwo bikwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

SSP Ndushabandi ariko avuga ko ubwo buryo butazakuraho ko ababishaka bazakomeza gukorera ku mpapuro kuko hari abantu batazi gukoresha mudasobwa.

SSP Ndushabandi yavuze ko igeragezwa nirimara kurangira bagasanga bikora neza, umuntu azajya yiyandikisha akoresheje ‘Irembo’ nk’uko bisanzwe, hanyuma ahitemo niba ashaka gukorera kuri mudasobwa cyangwa ku mpapuro.

Abazahitamo gukorera kuri mudasobwa bazajya baza i Kigali, mu gihe ibigo byo gukoreramo bitaragezwa mu gihugu hose, naho uzahitamo gukorera ku mpapuro azakorera ahasanzwe hakorerwa ibizamini mu turere.

Umuvugizi wa polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko uzahitamo gukoresha mudasobwa, azajya ahabwa kode (code) izatuma mudasobwa imuhitiramo ikizamini kijyanye n’iyo kode, bivuze ko nta gukopera kuzabaho.

Ati ”Imashini izaguha ikizamini kijyanye na kode washyizemo. Ku buryo uwo muzaba mwicaranye, ntabwo muzaba mukora ikizamini kimwe, kandi ntabwo hazavanwaho kugenzura (surveillance)”.

Mu kwirinda ko abantu bakopera kandi, ngo mudasobwa izajya itanga ibibazo n’igihe ntarengwa cyo kubisubiza.

SSP Ndushabandi yunzemo ati ”Ni iminota. Niba imashini yaguhaye iminota 15 urugero, nirangira izajya ihagarara, ubwo izajya ikosora ibyo wakoze. Niba ari bibiri ni ibyo, niba ari kimwe ni icyo”.

SSP Ndushabandi avuga ko ubu buryo nibumara kunozwa buzakomeza gukoreshwa, ku buryo hazagera ubwo umuntu wese ukeneye gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga azajya ajya ahari ikigo cyo gukoreramo, bakamwakira agakora adategereje amatariki ajya atangwa.

Ati ”Urumva biracyari mu ntangiriro, ariko ni uburyo bushobora gukomeza, n’umuntu akaba yakora igihe cyose. Kontorore tekinike (controle technique) yatangiye ikora amasaha 12 none ubu igeza saa sita z’ijoro.

Igihe cyose icyo twifuza ni uko umuturage ahabwa serivisi inoze, kandi akayihabwa ku gihe. Ibyo byose bizaterwa n’uko ubushobozi buzagenda bwiyubaka”.

Ikoranabuhanga rizanakoreshwa ku mpushya za burundu

SSP Ndushabandi kandi yabwiye Kigali Today ko mu mishinga yihutirwa harimo kubaka ikigo kizajya gikorerwamo ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Icyo kigo kizubakwa mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

SSP Ndushabandi yavuze ko ikibanza kizubakwamo icyo kigo cyamaze kuboneka, hakaba hagishakishwa ibindi byangombwa.

Yavuze ko muri icyo kigo hazajya hakorerwamo ibizamini byose byari bisanzwe bikorwa ku ruhushya rwa burundu, ariko umwihariko ukaba ko bizajya bikorerwa ahantu hamwe bikarangirira rimwe.

SSP Ndushabandi nta makuru menshi atanga ku buryo bw’ikoranabuhanga buzaba buri muri iki kigo, gusa avuga ko hazahuzwa uburyo busanzwe bwo gukora ikizamini hari umupolisi, ndetse no gukora hakoreshejwe mudasobwa gusa nta mupolisi uhari.

Ati ”Byose bizakoreshwa. Ibisabwa gukoreshwa ikoranabuhanga bizakorwa, n’ibisabwa gukoreshwa n’umupolisi bizakorwa”.

Kuri ibi bigo byombi, SSP Ndushabandi yavuze ko nta gihe kizwi bizaba byatangiye gukoreshwa, gusa ngo ku kigo cyo gukoreramo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo hatangiye igeragezwa, aho hari abantu bakorana na polisi birirwa bakora ibizamini, harebwa niba iyo gahunda ikora neza. Bivuze ko ku mpushya z’agateganyo, iyo gahunda ishobora kuzatangira vuba.

Ku ruhande rw’abaturage, abaganiriye na Kigali Today bavuga ko iyo gahunda nitangira izaba ari nziza kuko ngo ibya ruswa byajyaga bivugwa mu mpushya zo gutwara ibinyabiziga bizera ko bitakongera kugaragara.

Francois Benda wo mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo yagize ati ”Iryo terambere niriza abantu bagakorera kuri mudasobwa nibwo bizagenda neza. Hazavamo za ruswa, ikimenyane kivemo, kuko hari abajyaga gukora ugasanga bavuga ngo batanze ‘akantu’. Bivuyeho rero, hajya hakora umuhanga agatahana icyo yakoreye”.

Undi ukora akazi ko gutwara abantu ku igare ati”Ubwo se waha ruswa kompiyuta (computer)? Reka ntibyashoboka!”.

Icyakora hari abaterwa impungenge no kuba abenshi mu baturage bataramenya gukoresha ikoranabuhanga, bakavuga ko ubwo buryo buzakoreshwa n’abajijutse gusa.

Abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi bavuga ko uburyo bwo gukorera kuri mudasobwa nibutangira bizatuma amanota atongera gutinda ngo bitume n’impushya zitinda, kuko umuntu azajya akora, mudasobwa igahita imuha amanota.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kabisa! Ahubwo nibihutishe iyi project. Nibyiza.

Fileseny yanditse ku itariki ya: 16-02-2019  →  Musubize

Nda baza nkabantu basanzwe bafi amako code yogu koreraho impushya ayo ma code bizagenda gute. (2) abantu bafite impushya zagateganyo zikaziri gukora ese muzadufasha iki? Murakoze .

John yanditse ku itariki ya: 21-06-2020  →  Musubize

Sinumva ukuntu uburyo bwaribusanzweho nabwo bwabananiye none ngo muri kugerageza ubundi kko nkubu mufite abantu bakoze mukwagatatu kwa 2018 kugeza nanubu mukwa 2 kwa 2019 NGO mumbwire NGO mutanga service njye nta service mbona mutanga kko murarenga abazikoreye mukwa 01/2019 bakazibona abumwaka wa 2018 batarazibona mwikosore

Matata yanditse ku itariki ya: 16-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka