Ikoranabuhanga rya Internet ni kimwe mu bikomeje gutezwa imbere mu Rwanda. Ibi bituma rigera ku baturage benshi, aho bahurira ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye baganira, bakamenya amakuru, ndetse zimwe zikavugirwaho akarengane n’ibibazo abaturage bahuye na byo.
Urubyiruko rugana Ibigo byarushyiriweho ngo birufashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere bizwi ku izina rya ‘YEGO Centre’ (Youth Employment for Global Opportunities Centre) n’urugana ibigo birufasha gushaka akazi, kwihangira imirimo, kwiteza imbere no kubahuza n’abatanga akazi bizwi ku izina rya “Employment Service Center” (…)
Irembo ni urubuga rwa Internet ubu rutangirwaho serivisi zitandukanye zigera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bakozi barwo. Ni urubuga kandi rwari rwashyiriweho korohereza abaturage kubona serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izitangirwa mu nzego z’ibanze. Ni urubuga rwagombye gukora ku buryo umuturage abona serivisi (…)
Umukozi muri Sositeye y’Itumanaho MTN-Rwanda ushinzwe guhanahana amakuru n’ibindi bigo, Alain Numa, aribuka ibyabaye ku nshuti ye yavuye i Kigali ijya gusura iwabo i Nyamasheke. Uwo munsi na bo bari bahagurutse i Nyamasheke baza kumusura i Kigali.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muri Africa ’Smart Africa’ gifite icyicaro i Kigali, cyagiranye amasezerano n’icy’Abanyaziya cyitwa KOMMLABS Pte Ltd, agamije gukwirakwiza amakarita yerekana abo umuntu yahuye na bo bose.
Abakuriye za kaminuza n’amashuri makuru bavuga ko igiciro cya Internet kiri hejuru cyane bityo ikabahenda mu gihe ikenewe cyane mu kwigisha abanyeshuri bitabaye ngombwa ko baza ku ishuri, bakifuza ko Leta yayishyiraho ‘Nkunganire’ nk’iyo mu buhinzi.
Ku wa tariki 15 Ukwakira 2020, Google yatangaje uburyo bushya abayikoresha bazajya babona indirimbo batibuka amazina,c yangwa amagambo yazo ngo bazishakishe, ahubwo bo bagasigimba cyangwa se kunyigimba (kuririmba utabumbura umunwa), google ikabafasha kuzishakisha.
Umufaransakazi Emmanuelle Charpentier n’umunyamerikakazi Jennifer Doudna, abahanga mu by’uturemabuzima(Genes) kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020 ni bo babonye igihembo cyitiriwe Nobel mu byerekeranye n’Ubutabire babikesha ubushakashatsi bakoze bakavumbura uburyo bwo kuvura no guhindura imikorere (…)
Umuyobozi w’umushinga w’ikoranabuhanga mu kigo cya Leta cyigisha gukora poroguramu za mudasobwa ‘Rwanda Coding Academy’ Dr. Nigena Papias, avuga ko abanyeshuri bakwiye gutozwa kwiga ikoranabuhanga hakiri kare, kuko ibintu byose ku isi bisigaye bigerwaho mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ikoranabuhanga mu bigo by’imari bibitsa bikanaguriza ni imwe mu nzira zihutisha gutanga serivisi, kandi rikabika amakuru yizewe hirindwa kwibeshya kwa muntu mu gukora raporo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu guhangana n’ibindi biza byakugariza isi, nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kizaharije ubukungu bwayo.
Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko abana bamara amasaha menshi kuri mudasobwa cyangwa bareba televiziyo, bibangiza ubwonko bikabagabanyiriza n’ubushobozi bwo gufata ibyo biga.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abanya-Suede, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2020, cyashyize hanze agakoresho k’ikoranabuhanga kazajya gafasha abantu gucunga umutekano w’ibyo bakorera kuri za mudasobwa zabo ndetse no kuri telefone zigendanwa.
Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda ikangurira abaturage bose gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bishyurana hagati yabo, cyangwa mu kwishyura serivisi zinyuranye. Ikibazo ariko, bamwe mu bacuruzi ntibabikozwa ndetse hari abatabisobanukiwe.
Kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) mu Rwanda cyanditse inkuru ivuga ko interineti ikigo AC Group cyashyize mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ari baringa.
Uruganda ‘Apple’ rukora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni na mudasobwa bigendanwa, rwakoze mu buryo bw’ibanga udukoresho twumvirwaho imiziki, amajwi, ibitabo n’ibindi tuzwi nka ‘Ipod’ mu buryo tubashaka gutata no kubika amakuru y’abadukoresha.
Abahanga bavuga ko abana bato bajya kuri murandasi (interineti), bakajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bashobora kuhamenyanira n’abantu nyuma bakazabahohotera ntibabashe kubyivanamo, ababyeyi bagasabwa kumenya ibyo abana babo baba bahugiramo.
Umuvuduko imbuga nkoranyambaga ziriho ku isi hose ukomeje gutuma hari ababatwa na zo aho nibura buri muntu ku isi ufite telefoni igezweho izwi nka smart phone amara nibura amasaha abiri ari ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe abantu barenga miliyoni 20 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, hari benshi bafite ubwoba bwo kwandurira iyi virus muri asanseri (Icyuma kizamura abantu mu miturirwa) [ascenseur, elevator], byaba mu gukanda amabuto cyangwa se mu guhagararanamo n’umuntu wanduye.
Umwuga w’ubukanishi kimwe n’indi myuga itandukanye, ngo ushobora kuwukora kugeza no mu zabukuru kuko harimo byinshi bikorwa kandi bisaba imbaraga. Bagabo Saleh ni umugabo ufite imyaka 55 y’amavuko. Atuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Akora umwuga w’ubukanishi guhera mu 1988, ariko ngo mu 1990 ngo yaratabaye (…)
Abashakashatsi baravuga ko umunuko ukabije w’imbuto ushobora gutanga ingufu zifite ububasha bwo gushyira umuriro muri telefoni ngendanwa, mu gihe uwo munuko utunganyijwe neza.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusanga umwana witwa Emmanuel Bamvuginyumvira wo mu Karere ka Rusizi wakoze radiyo, impano ye ikwiye gusigasirwa igatera imbere kuko yagaragaje ubuhanga, nubwo ibyo yakoze byo kwiha umurongo ivugiraho bitemewe.
Umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Keashon Harris wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze akamashini k’ikoranabuhanga yise ‘Social Awareness Machine’, gafasha abantu kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Abashakashatsi mu by’ubuhinzi bavuga ko guhinga mu kuzimu bizafasha guhangana n’ibura ry’ibiribwa ndetse no gukumira iyangirika ry’umubumbe rikomeje gufata indi ntera bitewe n’ihindagurika ry’ikirere.
Ku wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020, uruganda rwa Huawei rw’Abashinwa rukora telefone rwabaye urwambere ku isoko mu gucuriza telefone nyinshi ku isi, ruca kuri Samsung y’Abanya Korea, nk’uko canalys ikigo cy’ubushakashatsi cyandika kuri tekinologi kibivuga.
Ikompanyi y’ikoranabuhanga yo mu rwego rwo hejuru ‘Tesla’ yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ivuga ko mu mpera z’uyu mwaka izaba yabashije gukora imodoka zitwara.
Mu Kagari ka Kibyimba ko mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, hari igice kinini kitagerwaho n’umuyoboro w’itumanaho (connection) ku buryo telefone zidakora, bityo kudahanahana amafaranga mu ntoki hirindwa Covid-19 ntibishoboke.
Utugari 32 muri 80 tugize Akarere ka Rubavu ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020 twashyikirijwe murandasi ya 4G, dusabwa kuyifashisha mu kunoza no kwihutisha serivisi.
Itsinda ry’impirimbanyi zirengera uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza zirahamagarira abakora udupfukamunwa gukora utubonerana kugira ngo bakure mu bwigunge abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Umuyobozi Mukuru ari na we washinze ikigo cya Facebook, yatangaje ko bitazashoboka ko abakozi bose uko ari ibihumbi 45 bagaruka gukorera muri za biro zabo nk’uko byakorwaga mbere ya Covid-19.