Andi makuru wamenya ku cyogajuru cy’u Rwanda cyoherejwe mu kirere

Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 saa tanu n’iminota 37, icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina ‘Icyerekezo’ cyoherejwe mu kirere.

Ni icyogajuru cyoherejwe mu kirere ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho cyitwa ‘One Web’.

Cyitezweho kuzatanga interineti mu mashuri yo mu Rwanda yitaruye kandi atari afite uburyo bwo gukoresha interineti yihuta kandi ihendutse, ariko ku ikubitiro kikazatangirira ku ishuri riri mu kirwa cya Nkombo, mu Karere ka Rusizi.

Impamvu yo gutangirira ku kirwa cya Nkombo ni uko uburyo busanzwe bwo gukwirakwiza interineti bwari bwaragoranye, kuko bitoroshye kunyuza “fibre optique” mu mazi.

Gordon Kalema, umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yabwiye Kigali Today ko icyo cyogajuru cyiswe icy’u Rwanda kuko u Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na One Web.

Muri ayo masezerano icyo cyogajuru kizatanga interineti ku kirwa cya Nkombo mu gihe cy’imyaka 10 nta kiguzi u Rwanda rwishyura, nyuma iyo Interineti ikazagezwa no ku yandi mashuri noneho u Rwanda rukabona kujya rwishyura bitewe na Interineti yakoreshejwe.

Icyogajuru ‘Icyerekezo’ cyahagurukirijwe muri Guyana muri Amerika y’Amajyepfo.

Kalema avuga ko kuba icyo cyogajuru cyarahagurukirijwe muri Amerika y’epfo kandi cyitwa icy’u Rwanda, ari uko ubusanzwe ibyogajuru bigira ahantu hihariye bigomba guhagurukirizwa.

Ati” Hagomba kuba nta bantu bahatuye hafi, kandi ari ku mazi menshi. Kuko iyo misiyo ipfuye kikagaruka, cyururukira mu mazi menshi.

Ikindi ni uko iyo icyogajuru kirashwe mu kirere, hari ibintu bimeze nk’ibice byacyo (fragments) bimanuka, ibyo na byo bigomba kururukira mu mazi, kuko biba ari umuriro, bimanukiye ahari abantu byabamara”.

Kalema kandi avuga ko ibyogajuru bikunze kohererezwa ahantu hegereye umurongo ugabanya isi mo kabiri (Equateur), kubera ko ahongaho umubumbe w’isi uba uzenguruka wihuta cyane, bigafasha icyogajuru kugira imbaraga kikihuta.

Avuga kandi ko iyo interineti y’icyogajuru izaba yunganira iyari isanzwe ihari ya 4G n’iya fibre optique, ariko ko bitazakuraho iyo yakoreshwaga.

Icyogajuru ‘Icyerekezo’ kandi ngo si ngombwa ko kiza mu kirere cy’u Rwanda, kuko iyo cyamaze koherezwa mu kirere ku butumburuke bw’ibirometero biri hejuru y’ibihumbi 12, ngo kiba gifite ubushobozi bwo kuba cyatanga serivisi gikeneweho aho ari ho hose ku isi.

Kalema kandi yongeraho ko icyogajuru cy’u Rwanda cyoherejwe mu kirere, gitandukanye n’utwogajuru dutoya twoherezwa mu kirere cy’aho tugomba gutanga serivisi.

Ati” Icyo navuga kuri ibyongibyo, iriya One Web ifite agace kayo yoherezamo ibyogajuru. Iki cyogajuru gitandukanye n’utu dutoya twa ‘mini- satellite’.

Iki iyo kimaze kugera hejuru nko muri kilometero 1200, uba ureba isi yose. Ntabwo uba ukivuga ngo uri mu kirere cy’uyu cyangwa icy’uyu.Uba ushobora guha serivise isi yose”.

Kalema kandi yabwiye Kigali Today ko u Rwanda rutaguze icyo cyogajuru, ko ahubwo rwagiranye amasezerano n’umushoramari (One Web) ushaka amasoko magari.

Uwo mushoramari yumvikanye n’u Rwanda gutangirira ku ishuri rimwe ryo ku Nkombo, nyuma hakazabaho ubufatanye bushingiye kuri bizinesi, kugira ngo andi mashuri menshi ahabwe interineti.

Kugeza ubu mu Rwanda mu mashuri yisumbuye 40% afite interineti, naho mu mashuri abanza ho afite interiniti ni 14%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mureke abanyarwanda dushyirehamwe murebe ngo turagera Kure hashoboka

Ndabakuranye yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ese nyuma yimyaka 10 icyo cyogajuru cyizakomezanya ririya zina ? None hari uruhare kwijanisha rugifiteho kuburyo budasubirwaho.

Munyaneza Fabien yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

RWANDA iratera imbere cyane ugereranyije n’ibindi bihugu duturanye.Ikindi tubarusha,ni ISUKU yo mu mijyi,hamwe n’umutekano.Gusa ibi ntibikatwibagize ubuhanuzi Imana yatubwiye binyuze ku gitabo yaduhaye,Bible.Ku munsi w’imperuka ivugwa ahantu henshi muli bible yawe,Imana izahindura ibintu.Urugero,kuli uwo munsi Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ikindi kandi izakuraho ubutegetsi bwose bwo mu isi,ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Noneho isi ihinduke paradizo,ibibazo byose biveho burundu,harimo indwara n’urupfu nkuko ibyahishuwe 21:4 havuga.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,icyo Imana igusaba ni ugukora kugirango ubeho,ukabifatanya no gushaka imana cyane,ntuhere mu byisi gusa,niba ushaka kuzarokoka kuli uwo munsi utari kure.Ku bantu bakunda Imana kandi bakayishaka,iyo ni inkuru nziza (good news from God).

mazina yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka