Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Sosiyete yo muri Nigeria yamaze kwegeranya ibyangombwa byose ku buryo mu byumweru bibiri izaba yatangije ikoranabuhanga rishya mu Rwanda, rizafasha abakoresha Gaz kujya bayigura bakoresheje mobile money, ibyo bikazakemura ikibazo cy’iyangirika ry’amashyamba riterwa n’abacana inkwi.

Ikoranabuhanga rizorohereza abafite amikoro make kugura Gaz
Ikoranabuhanga rizorohereza abafite amikoro make kugura Gaz

Iryo koranabuhanga ryatangajwe n’uwitwa Oluwatobi Oyinlola, uhagarariye sosiyete y’ikoranabubanga yitwa “SkyRockets”,aho ngo bakoresha akamashani kagaragaza ingano ya Gaz imaze gukoreshwa n’igiciro cyayo, ndetse kakerekana n’isigaye mu icupa.
Ikindi kandi,abakoresha Gaz bashobora kugura iyo bakoresha mu gihe runaka, bakoresheje mobile money, ibyo bise “Pay As You Cook”.

Oyinlola yagize ati “Turateganya kubitangiza vuba nko mu mpera z’uku kwezi ”.

“Mu ntangiriro Gaz y’amafaranga make tuzashobora gutanga ni iya 300Frw, ashobora kwishyurirwa kuri mobile money umuntu akaba yateka ku manywa na nijoro.Ibyo birahendutse rero ku muntu ushaka gutekesha Gaz, akava ku makara.

Muri make, iyo sosiyete izazana icupa rya Gaz ryuzuye ku buntu iritereke mu rugo rw’umukiriya, nyuma azajye akoreshaho Gaz ijyanye n’amafaranga yishyuye kuri mobile money. Ibyo bizamworohera kuruta uko yafata amafaranga 10,000Frw ngo yishyure Gaz y’ibiro 10 icyarimwe.

Oyinlola kandi akomeza asobanura iyi mikorere mishya agira ati, “Dufite akamashini gashyirwa ku mutwe w’icupa rya Gaz, kabara kakerekana ko Gaz ikoreshwa ijyanye n’amafaranga yishyuwe. Intego ni ugufasha abantu badashobora kubona amafaranga yo kugura icupa ryuzuye Gaz.

Iyo icupa rishizemo Gaz, iyo sosiyete ihita iritwara, ikarisimbuza iryuzuye Gaz. Oyinlola yasobanuye ko bazakorana n’abasanzwe bakwirakwiza Gaz mu Rwanda, gusa iryo koranabuhanga ryo ngo rizajya ritangwa na “SkyRockets”, ubwayo.

Yagize ati, “Twatangiye igerageza mu ngo 100 mu gace kamwe muri Kigali. Mu byumweru bike biri imbere, abantu bashaka iryo koranabuhanga bazajya bajya ahagurirwa Gaz habegereye, ubundi biyandikishe”.

‘SkyRockets’ ni imwe muri sosiyete icumi z’ikoranabuhanga zahembwe na Guverinoma y’u Rwanda muri 2018, zihemberwa kuba zishishikariza urubyiruko guhanga udushya twinshi.

Abanyarwanda nibura 65% baracyacana amakara nubwo ikoreshwa rya gaze rigenda ryiyongera, ariko hari abavuga ko igihenze cyane.

Amacupa ya Gaz azatangwa azaba arimo ibiro hagati ya 6 na 50 bya Gaz. Mu gihe umufuka w’amakara utarenza ibyumweru 2 ugura 12.000Frw,ikiro cya Gaz cyo kigura hagati y’amafranga 1000Frw -1400Frw bitewe n’aho umuntu ayiguriye.

Oyinlola yagize ati “Ku bantu basanganywe amacupa ya Gaz ariko badashobora kubona amafaranga yo kuyigura buri kwezi, ikoranabuhanga rya ‘Pay As You Cook’ rije ari igisubizo kuri bo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Murakoze muduhaye inkuru nziza Kandishimiye iyi Skyrockets ituzaniye ikorababuhanga Ryokugura gas muburyo bworoshye cyane kuyigura byagoraga beshi kubera igicupa cyahendaga cyane Nangerero nsinzacikwa niyo gahunda

alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

ndumva iyo gahunda yiyo company arinziza kuko ije gufasha abanyarwanda ndetse nokwunganira reta murwego rwokurengera ibidukikije nkaba nibazanti ese gas bazayizanira cg baje gucuruza izajya ibasanga mugihugu icyindi igiciro cyabo cyizaba gihagaze angahe ugereranyije nibyabindi nkongera nkibaza niba iyo company haribiganiro Yaba yaragiranye na reta cg yaje ijegukora business bisanzwe nkizindi comoany zose? mwazabegera mukabatubariza utwo tubazo.

MD yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

bazampereho rwose ikoranabunga ryabo ndaryumva neza niryo twari dutegereje

Marcellin yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

ndumva iyo gahunda yiyo company arinziza kuko ije gufasha abanyarwanda ndetse nokwunganira reta murwego rwokurengera ibidukikije nkaba nibazanti ese gas bazayizanira cg baje gucuruza izajya ibasanga mugihugu icyindi igiciro cyabo cyizaba gihagaze angahe ugereranyije nibyabindi nkongera nkibaza niba iyo company haribiganiro Yaba yaragiranye na reta cg yaje ijegukora business bisanzwe nkizindi comoany zose? mwazabegera mukabatubariza utwo tubazo.

MD yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Nishimiye Iyi Skyrockets Igiye kudufasha pe kubona Gas muburyo bwiroheje Kugura gaz utishyuye igicupa nange aho turikumwe nzayifata mve kumakara

Yesu numwami yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Mwaramutse? Muduhe address yaho twabona skyrockets

Nyirasafari Martine yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka