Tumenye Irembo, ihuriro ry’imitangire ya serivisi za Leta

Mu myaka nka 18 ishize, kugira ngo umusaza Mpakaniye Onesphore w’imyaka 70 abone ibyangombwa birimo ibimuhesha urupapuro rw’inzira(passport), yagombaga gukora urugendo rurenze ibirometero 10 ajya kubishaka muri Komini.

Irembo ryoroheje imitangire ya serivisi za Leta
Irembo ryoroheje imitangire ya serivisi za Leta

Mpakaniye utuye mu Karere ka Gatsibo avuga ko yahagurukaga iwe mu Murenge wa Ngarama saa munani z’ijoro, agiye gutanguranwa n’abandi bazindukiye ahahoze komini Murambi (Umurenge wa Kiramuruzi).

Agira ati “Ntabwo byari byoroshye kubona ibyangombwa mu nzego za Leta, bitewe n’uko abantu bose batashoboraga kugenda urugendo rureshya rutyo”.

Ingendo nk’izi Mpakaniye avuga ko yatangiye kuziruhuka mu myaka itatu ishize, kuko ari bwo Leta yatangije ikoranabuhanga rituma umuntu ashobora kwicara iwe akabona ibi byangombwa byose yifashishije mudasobwa irimo murandasi.

Hari mu kwezi kwa Nyakanga k’umwaka wa 2015, ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwasinyanaga amasezerano y’imyaka 25 n’Ikigo cyigenga cyitwa Rwanda Online, gishinzwe kubaka ikoranabuhanga ritandukanye rya Leta harimo n’iry’urubuga Irembo.

Kigali Today yifuje kumenya imikorere y’uru rubuga, serivisi rutanga ndetse n’impinduka rwagejeje ku baturage na Leta, maze iganira n’Umuvugizi wa Rwanda Online, Jules Ntabwoba.

Ntabwoba asobanura ko mu bibazo bitatu by’ingutu byakemutse bitewe n’ishyirwaho ry’urubuga Irembo, harimo ibihombo kuri Leta byaterwaga n’uko abatanga serivisi banyereza amafaranga bahawe n’abaturage.

Akomeza asobanura ko abatanga serivisi za Leta bahabwaga ruswa ndetse hakabaho ikimenyane n’itonesha, bigateza abaturage benshi gusiragizwa, gutakaza igihe no kurenganywa.

Jules Ntabwoba, Umuvugizi w'Ikigo Rwanda Online gikurikirana imirimo y'urubuga Irembo
Jules Ntabwoba, Umuvugizi w’Ikigo Rwanda Online gikurikirana imirimo y’urubuga Irembo

Umuvugizi wa Rwanda Online akomeza avuga ko mu myaka irenga itatu urubuga Irembo rumaze rukora, ngo rwafashije abaturarwanda kubona ibyangombwa bingana na 5,932,314 bitangwa n’inzego za Leta.

Mu kwezi k’Ukuboza 2018 konyine, ngo hatanzwe serivisi za Irembo zigera ku 258,243, n’ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) cyangwa Rwanda Online batifuje gutangaza amahoro yavuye mu itangwa ry’izi serivisi.

Komiseri ushinzwe imari muri RRA, Richard Hakizimana avuga ko Rwanda Online ari yo ikwiye gushaka aya makuru mu Kigo cy’imisoro n’amahoro ibanje gusobanura impamvu iyakeneye.

Icyakora hari umwe mu bakozi ba Rwanda Revenue Authority utarashatse ko umwirondoro we umenyekana uvuga ko mu kwezi k’Ukuboza kwa 2018 konyine, hegeranyijwe amadolari miliyoni ebyiri(ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1.7) avuye mu itangwa rya serivisi z’Irembo.

Inyinshi muri serivisi z’Irembo zitangwaho amafaranga 500, ni icyemezo cy’amavuko, gusaba indangamuntu, icyemezo cyo kuba warashyingiwe, hamwe no kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rwo rufite agaciro k’amafaranga 5,000.

Polisi y’Igihugu ishinzwe iby’impushya zo gutwara ibinyabiziga, igaragaza ko abantu 10,000 basabye gukora ibizamini by’impushya z’agateganyo mu mwaka ushize, bose hamwe batanze miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri serivisi zikenerwa cyane ku Irembo, ku isonga haza iy’ubwishingizi bwo kwivuza(mituelle de santé), icyemezo cy’amavuko, kwiyandikisha gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, gusaba indangamuntu n’inyandiko y’uko uri ingaragu.

Ntiharamenyekana umubare wa serivisi zose Leta itanga, ariko abakozi ba Rwanda Online bavuga ko Ikigo gishinzwe imiyoborere RGB, kirimo gushakisha imibare y’izo serivisi kugira ngo zose zitangwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuntu wese wifuza icyemezo gitangwa n’inzego z’ibanze, ibitangwa na Polisi, indangamuntu, mituwere, icyangombwa cy’Ubutaka, impapuro z’ingendo n’ibindi, afungura urubuga www.irembo.rw agakurikiza amabwiriza.

Uruhare rw’Irembo mu kugabanya itangwa rya ruswa

N’ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kitatangaje uburyo urubuga Irembo rwagifashije kunguka, Urwego rw’Umuvunyi rusanga itangwa rya ruswa ryaragabanutse bitewe n’ikoreshwa ry’uru rubuga.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yatangarije KT Press(kimwe mu bitangazamakuru bya Kigali Today), ko mu itangwa ry’ubwishingizi bwo kwivuza(mituelle de santé) ari ho ntangarugero mu kuba urubuga Irembo rufasha gukorera mu mucyo.

Ati “Twahoraga twakira ibirego by’abatanze amafaranga ntibashyirwe ku rutonde rw’abishyuye mituelle de santé, ibi byaterwaga n’abakozi bakira amafaranga mu ntoki bakayanyuza ku ruhande”.

Imbogamizi mu mikorere n’imikoreshereze y’Irembo

Muri benshi bavuga ko batazi kwisabira serivisi bakoresheje Irembo, harimo umukozi wa Banki mu mujyi wa Kigali, Julius Karenzi uvuga ko buri gihe ashaka umuntu(agent) wo kubimukorera.

Ati “hakoreshwa uburyo bugoye, ndakora nagera hagati bikananira, nkabihagarika ntarashobora kugera kuri serivisi nifuzaga gusaba”.
Kugira ngo umuntu agere kuri serivisi yifuza, agomba kuba yanyuze ku ntambwe umunani z’uru rubuga Irembo, kandi nta wigeze azimusobanurira.

Urubuga Irembo rurimo kuvugururwa kugira ngo abo byagoraga kurukoresha biborohere
Urubuga Irembo rurimo kuvugururwa kugira ngo abo byagoraga kurukoresha biborohere

Umuvugizi wa Rwanda Online, Jules Ntabwoba, avuga ko iki kibazo bakizi, ngo bakaba baratangiye kuvugurura urubuga Irembo bitarenze uyu mwaka wa 2019, no gushyiraho imikorere yatuma buri wese yoroherwa no gusaba serivisi z’Irembo.

Hari abakoresha urubuga Irembo mu kwambura no guhenda abaturage

Ubuyobozi bwa Rwanda Online buvuga ko abatanga serivisi z’Irembo bose nta mukozi wabo urimo cyangwa uwa Leta, ahubwo ngo baba ari abakorana n’ibigo byagiranye amasezerano na bo.

Ntabwoba akomeza asobanura ko abacuruza serivisi z’Irembo bazahabwa ibiciro bihamye bya buri serivisi umuntu azajya asaba, mu rwego rwo kurinda abantu kwinubira ibiciro bihanitse.

Ati “Ibi biciro byanditswe ku rupapuro rwihariye bizabuza abantu gushyiraho ibiciro bishakiye, bikaba ari byo bizagufasha kumenya niba ari umucuruzi(umu-Agent) wemewe ugiye kuguha serivisi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka