Abamotari bose bagiye kujya bifashisha ikoranabuhanga rya ‘mubazi’

Urugaga rw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda ruratangaza ko mu gihe kitarenze amezi atandatu abatwara abagenzi kuri moto bo mu gihugu hose bazaba batangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ryitwa ‘mubazi’ rituma utwara umugenzi kuri moto amenya amafaranga yishyuza uwo atwaye.

Mubazi zo kuri moto zigiye kongera gukoreshwa
Mubazi zo kuri moto zigiye kongera gukoreshwa

Iri koranabuhanga kandi rizanafasha abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari kujya basaba ibyangombwa bibemerera gutwara ibyo binyabiziga.

Hari abamotari batangiye kugerageza ubu buryo bw’ikoranabuhanga rya mubazi ishyirwa muri telefoni zigezweho za ‘smart phone’ kuva umwaka ushize. Abo bamotari bavuga ko hari ingorane barimo guhura na zo zishingiye ku biciro bihindagurika ugereranyije n’ibisanzweho, no kubura kw’ikoranabuhanga rya hato na hato basanga bikwiye gukosoka.

Umumotari witwa Hagenimana Alexandre wagerageje iri koranabuhanga yagize ati, “Ku bwanjye mbona iri koranabuhanga rizaduteza ibibazo, kuko nk’ahantu dusaba umugenzi amafaranga 300 y’urugendo iyo dukoresheje ubu buryo bwa mubazi arazamuka akagera kuri 400 cyangwa 500. Dukeneye ko abazanye iri koranabuhanga bagerageza gukemura iki kibazo kuko tubona mu gihe rizaba ryamaze kugirwa itegeko bizaduhombya.”

Abamotari bo mu gihugu bose bazaba bakoresha mubazi mu mezi atandatu ari imbere
Abamotari bo mu gihugu bose bazaba bakoresha mubazi mu mezi atandatu ari imbere

Abamotari bavuga ko mu gihe bakoresheje ikoranabuhanga rya mubazi bigorana gusobanurira umugenzi ko yishyura amafaranga ari hejuru y’asanzweho kandi amenyerewe na bose, bigatuma bamwe bahitamo kureka kurikoresha mu rwego rwo kwirinda gushyamirana n’abo batwaye.

Ikindi bagaragaza n’uko kuba rishingiye ku ikoranabuhanga hari ibice bageramo iryo koranabuhanga rikavaho.

Ngarambe Daniel umuyobozi w’urugaga rw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda asobanura ko iri koranabuhanga rya mubazi ryashyiriweho gukemura ikibazo abagenzi n’abatwara moto bahuraga na cyo cyo kutumvikana ku biciro by’ahantu runaka ugasanga hari uruhande rubihombeyemo.

Agira ati: ‘’Nk’ubu hari igihe wasangaga umumotari yishyiriraho igiciro yishakiye cy’ahantu runaka bigatuma umugenzi abihomberamo; cyangwa umugenzi akaba yaryamira umumotari amugenera ayo yishakiye, iri koranabuhanga rero rizadufasha guca ako kajagari kuko rizagabajya hagati akaba ari ryo rigaragaza ikiguzi nyacyo umugenzi yishyura umutwaye”.

Yakomeje agira ati : ’’Ikindi ni uko rigiye korohereza abamotari mu buryo bwo kubona ibyangombwa, kuko kenshi wasangaga babihabwa binyuze muri za koperative zabo, rimwe na rimwe bigatinda cyangwa ntibanabihabwe kubera ko wenda bamwe batujuje ibisabwa, rero turaribonamo igisubizo cy’ibyo bibazo bajyaga bahura na byo”.

Abamotari n'abagenzi bagaragaza ugushidikanya ku ikoranabuhanga rya Mubazi
Abamotari n’abagenzi bagaragaza ugushidikanya ku ikoranabuhanga rya Mubazi

Ngarambe asobanura ko iri koranabuhanga ryabanje gushyirwa muri moto nke mu rwego rw’igerageza harebwa imbogamizi n’ibibazo rishobora guteza kugira ngo binonosorwe. Ibyo bikaba ari byo ibigo birifite mu nshingano birimo gukemura ku buryo rizatangira gukoreshwa muri Kamena uyu mwaka habonetse ibisubizo ku bibazo rikigaragaza bitumen n’abamotari barushaho gukora akazi kabo nta nkomyi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abamotari gutangira kumenyera ubu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo bizabafashe kugendana n’aho igihugu kigana.

Mu Rwanda harabarurwa abatwara abagenzi kuri moto basaga ibihumbi 45 babarizwa mu makoperative 220. Usibye iri koranabuhanga, ngo harimo kwigwa uko abamotari bagabanyirizwa igiciro cya lisansi hagamijwe kunoza gahunda zihamye zo kubateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka