Nyuma y’igihe kitari gito inganda zikora ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga (Apple na Samsung) zitarebana neza, komisiyo yo mu burayi yafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye niba koko ibyo izo nganda zivuga ko zipfa ari byo.
Bwa mbere mu mateka y’Afrika mu bijyanye n’ikorababuhanga nibwo hakozwe mudasobwa ntoya izwi ku izina rya Tablet, ikozwe n’umunyafurika witwa Vérone Mankou w’imyaka 25, ukomoka muri Kongo. Akaba asanzwe ari umuyobozi muri Kongo Brazaville w’ikigo cy’itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga rya Interineti aricyo VMK.
Abacuruza serivisi ya internet rusange (cyber café) baravuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ritakiri umwihariko w’umurwa mukuru wa Kigali gusa kuko n’i Muhanga mu ntara y’amajyepfo hari abantu bacuruza internet mu muri cyber café kandi bakabona abakiriya.
Uyu munyamerika Steve Jobs yahanze mudasobwa zo mu bwoko bwa Macintosh/Apple zizwi cyane mu gihugu cy’amerika ndetse no mu bantu bakora ibigendanye no gutunganya amashusho, yitabye imana kuwa 05 Ukwakira 2011 azize canseri.