Abagore bo mu cyaro barashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ikoranabuhanga ifatanyije na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’umushinga wa DOT barashishikariza abagore n’abakobwa gukoresha ikoranabuhanga.

Bamwe mu bahuguwe bahembwe telefoni
Bamwe mu bahuguwe bahembwe telefoni

Ibi bikorwa bishyizwe imbere mu gihe cy’ukwezi kwahariwe umugore, mu Karere ka Rubavu abagore 700 bakaba baramaze guhugurirwa gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi bakenera.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no guhanga Udushya, Ingabire Paula, avuga ko umubare w’abagore bakoresha ikoranabuhanga mu Rwanda ukiri muto, muri uku kwezi kwahariwe abagore bifuje kuwongera.

Yagize ati “Twatangiriye mu Karere ka Rubavu ariko ni ibikorwa bizakomereza no mu tundi turere, kugira ngo abagore bitabire gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi bakenera.”

Ubukangurambaga ku ikoranabuhanga mu cyaro bwahereye i Rubavu bukazakomereza no mu tundi turere
Ubukangurambaga ku ikoranabuhanga mu cyaro bwahereye i Rubavu bukazakomereza no mu tundi turere

Mu Rwanda, abaturage bangana na 13% ni bo bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga. Mu bagore bakuriye ingo, abangana na 16.7% bifashisha ikoranabuhanga, abasigaye bakaba bakeneye guhabwa ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri ufite Ikoranabuhanga mu nshingano, Ingabire Paula, avuga ko bashyize imbere kwigishiriza abagore ikoranabuhanga kuri telefoni igendanwa kuko biborohereza kubona serivisi bakenera zirimo serivisi z’Irembo, kubona ubuvuzi, serivisi z’ubuhinzi n’iteganyagihe kandi bidasaba interineti ahubwo ari ubutumwa bugufi agenda yohererezwa.

Icyakora ngo n’ubumenyi mu gukoresha mudasobwa bwaratanzwe, Minisitiri w’ikoranabuhanga Ingabire Paula, akavuga ko abagore bigishwa na bo bagira uruhare mu kwigisha abandi kuko ‘umugore ari mutima w’urugo’ ibyo azi abyigishije umuryango we n’abandi bahura, ubu bukangurambaga ngo bukaba bwarushaho kwihuta.

Minisitiri Nyirahabimana Solina asanga ikoranabuhanga ryagira uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuryango
Minisitiri Nyirahabimana Solina asanga ikoranabuhanga ryagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuryango

Umushinga DOT (Digital Opportunity Trust) usanzwe ukora ibikorwa byo gusakaza ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu Rwanda, uzifashisha abazwi nk’ Intore mu ikoranabuhanga bahawe ubumenyi na bo bakazafasha kwigisha abandi.

Bamwe mu bagore bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga bahembwe telefoni zigendanwa(Smart Phone) zitwa ‘Mara’ zirimo gukorerwa mu Rwanda ariko zitaragera ku isoko.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga avuga ko izi telefoni zizatangira gushyirwa ku isoko mbere y’ukwezi kwa karindwi, zikazaba zirimo servisi nyinshi umunyarwanda azajya akoresha bitamugoye, ndetse ibi ngo bizajyana no korohereza Abanyarwanda kubona izi telefoni ku nguzanyo mu mezi 12 na 24.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina avuga ko Abanyarwanda bagomba kubaka umuryango utekanye, akibutsa ko gutekana atari ukugira amahoro gusa, ahubwo ko ari ukugira umuryango ufite imibereho myiza n’amahoro.

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga ku ikoranabuhanga mu cyaro ari benshi
Abaturage bitabiriye ubukangurambaga ku ikoranabuhanga mu cyaro ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka