Itsinda ry’abakinnyi b’abanyarwanda 16 babigize umwuga bakina ku mugabane w’Uburayi baje mu Rwanda ngo si umupira ubazanye wonyine ahubwo u Rwanda ruzaboneraho gutanga ubutumwa bw’imiyoborere myiza binyuze muri abo bakinnyi.
Kuri sitasiyo ya polisi Nyamagana mu karere ka Ruhango hafungiye umusore w’imyaka 25 witwa Nzabirinda Theogene ukekwaho guha ruswa umupolisi witwa Mucancuro Leónidas ngo arekure mukuru we wari ufunze azira gufatanwa litilo eshatu za kanyanga.
Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya, ejo, rwakatiye Ngirumpatse Mathieu na Karemera Edouard igifungo cya burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Rumwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu buhunzi rurifuza gusobanurira Abanyarwanda baba mu buhungiro ko mu Rwanda ari amahoro kandi rukabibutsa ko amaboko yabo ariyo yonyine azubaka u Rwanda.
Mu gihugu cya Brezil, tariki 19/12/2011, umugore w’imyaka 25 yibarutse umwana w’umuhungu ufite imitwe ibiri. Imitwe yombi ifite iminwa yayo yonka ariko ibindi bice by’umubiri bimeze nk’iby’umuntu umwe kandi afite umutima umwe. Yavutse afite ibiro 4,9.
Umugore w’imyaka 45 wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo arasaba ubufasha kuko nyuma yo gusambanywa ku ngufu bikamuvurimo ubumuga bukomeye ataranabona indyishyi y’akababaro yatsindiye.
Mu Karere ka Huye, ejo, hasojwe amahugurwa yo gusobanurira abafite aho bahuriye n’iterambere ry’intara y’Amajyepfo ibijyanye n’imikorere y’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF).
Ejo mu gitondo, umugabo witwa Nyakarundi Asinapolo yambuwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana n’abatekamutwe bakunze kwita abatubuzi ubwo yari ateze imodoka muri gare ya Huye yerekeza i Nyanza kurangura imyenda.
Imvura nyinshi irimo umuyaga n’urubura yaguye ku manywa tariki 20/12/2011 yasenye amazu ku Ruyenzi mu murenge wa Runda.
Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo barashima uruhare abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga bagize mu kubaka ibyumba by’amashuli 72 byubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ndetse n’ubwiherero 144 ku runge rw’amashuli rwa Gitarama.
Mu nama yabahuje n’abayobozi b’inzego za Leta, muri iki cyumweru, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga bavuze ko bagiye kunyomoza amakuru avugwa ku Rwanda atari yo kandi bakangurire abavuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari kuza kwirebera ukuri n’amaso yabo.
Professor Sam Rugege, watorewe kuyobora Urukiko rw’Ikirenga, aravuga ko azakora akazi ke atibanze mu gupiganwa, ahubwo ko azashingira kuri byinshi yigiye kuri Aloysie Cyanzayire mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umurimo w’ubutabera mu Rwanda.
Ibirori byiswe Inyarwanda Fans Hangout bihuza abahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda hamwe n’abafana babo bizabera i Gikondo muri Passadena Snack Bar ahasanzwe hazwi nko kwa Virgile aho kuba muri Car Wash.
Mu gihe Mukura Victory Sport yari imaze imyaka irenga itatu itangira shampiyona nabi ndetse ikajya no kurangira iri mu makipe arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ku munsi wa karindwi wa Shampiyona y’uyu mwaka, Mukura iri ku mwanya wa mbere ngo ikaba ibikesha imiyoborere myiza.
Kiyovu yaguze abandi bakinnyi batanu bagomba kuzayifasha mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (confederation cup) ndetse no muri shampiyona. Kiyovu Sport igomba kuzahagararira u Rwanda muri confederation cup aho izakina na Simba yo muri Tanzaniya ku mukino wa mbere.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryemeje abandi basufuzi umunani b’abanyarwanda ko bazajya basifura imikino mpuzamaganga itegurwa na FIFA ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF)
Harabura umunsi umwe ngo abahatanira umwanya wa Nyampinga (Miss) n’Ingenzi (Mister) mu ishuri rikuru ry’uburezi rya Kigali (KIE) ngo batorwe. Ibi birori biteganijwe kubera mu nzu mberabyombi y’iryo shuri tariki 22/12/2011.
Ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga, uyu munsi, habaye igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ya Perezida ucyuye igihe ku buyobozi bw’uru rukiko, Aloysie Cyanzayire na Perezida mushya, Professor Sam Rugege.
Abakinnyi 14 b’abanyarwanda bakina ku mugabane w’Uburayi bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri kugirango hatoranywemo abazakinira ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, Amavubi.
Polisi yo mu karere ka Nyamagabe, tariki 20/12/2011, yataye muri yombi abagabo bane bacuruza inzoga zimenyerewe ku izina ry’ibikwangari hamwe n’abasore 11 bivugwa ko bakina urusimbi bakanywa n’urumogi.
Nyuma yo gukora ingendo mu gihugu hose zigamije kumenya ibibazo by’abacuruzi, urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), umwaka utaha, ruratenganya kuzageza ibibazo abacuruzi bo hasi bahuye nabyo ku nzego zibishinzwe.
Sosiyete Inyarwanda Ltd ifite urubuga rwa internet www.inyarwanda.com yateguye ibirori byitwa Inyarwanda fans hangout bifite intego yo guhuza ibyamamare muri muzika n’ubundi buhanzi mu Rwanda hamwe n’abakunzi babo.
Ejo mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikamyo ipakiye sima yakoze impanuka ifunga umuhanda winjira aho bategera imodoka i Remera i Kigali amasaha agera kuri atatu ariko nta muntu wapfuye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwafashe icyemezo cyo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), kubera ko ubu bucukuzi bubangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma y’ibyumweru biriri inteko rusange ya sena iri mu gihembwe kidasanzwe, Iyi nteko yatoye itegeko rishyiraho ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH).
Uyu munsi saa saba z’amanywa ikamyo yo mu gihugu cya Tanzaniya yakoze impanuka igeze mu gasentere ka Rwamenyo mu murenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke ariko ntiyagira umuntu ihitana.
Abahinzi bo mu karere ka Nyanza barishimira ibikorwa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibakorera mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibirayi ndetse no kubona indyo yuzuye.
Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwandan, Bizimana Jean Damascene, ejo, yatangaje ko komisiyo ayoboye igiye gukorera ubuvugizi ibibazo bijyanye n’ubutabera by’abafungiye muri gereza ya Rilima ndetse n’abakora ibihano nsimbura gifungo y’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu (…)
Umushinga PPIMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocacy) ugiye gutangiza ikigo kitwa AJIC (Anti-corruption, Justice and Information Center) kizajya cyakira, gikurikirane kandi kinatange inama ku bibazo by’abaturage, cyane cyane ibijyanye na ruswa n’akarengane mu karere ka Ngororero.
Kubera ibibazo by’ubukungu bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sport, abakinnyi bayo biganjemo abakomoka hanze y’u Rwanda banze kwitabira imyitozo yo kwitegura umukino ukomeye ifitanye na Kiyovu Sport tariki 28 Ukuboza.
Ejo, abavoka 172 barahiriye imbere y’Urukiko rw’Ikirenga kuzuza inshingano zisabwa n’Urugaga rw’Abavoka b’umwuga mu Rwanda, nyuma y’uko ibyifuzo byabo byo kujya muri uyu muryango byemewe.
Athanase Rutabingwa, uhagarariye Urugaga rw’Abavoka b’umwuga mu Rwanda, arabasaba gukomeza kuzirikana ibanga ry’akazi ryo kudapfa gutangaza ibyo avoka yaganiriye n’umukiriya mu gihe atari mu rubanza.
Ku nshuro ya mbere, Minisiteri ya Siporo ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda batumiye abakinnyi b’abanyarwanda bose bakina ku mugabane w’Uburayi ngo baze mu Rwanda hazatoranywemo abazakinira Amavubi.
Abaturage 47 bafite amasambu hafi y’ikiyaga cya Muhazi mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza bavuga ko hashize amezi atatu bategereje kwishyurwa amafaranga y’amasambu yabo babujijwe kugira icyo bakoreramo kubera ko hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibikomoka kuri soya.
Abapolisi 329 bashoje amahugurwa yihariye yari amaze amezi ane arebana n’uburyo bwo guhashya umwanzi, kubohora imbohe, uburyo bwo kwirinda ndetse no kurasa yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa i Nasho mu karere ka Kirehe.
Benshi mu bahanga babikoreye ubushakashatsi bwimbitse basobanura ko kugira uruhara no gupfuka umusatsi bituruka ku guhagarara kw’ikorwa ry’uturemangingo.
Abahanganye na Kabila batangaje ko uyu munsi bateranira hamwe ngo bahamagarire abayoboke babo kwigaragambya bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), mu cyo bise opération « villes mortes ».
Ejo, ahagana mu ma saa munani z’amanywa, mu karerer ka Nyanza habereye impanuka y’abantu bari bajyiye mu bukwe umwe muri bo arakomereka bikomeye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere inyongeramusaruro (IFDC) bugaragaza ko abaturage bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bangiza amashyamba cyane kuko 95% by’ingufu bakoreshwa mu ngo zitukuka ku nkwi n’amakara batema mu mashyamba.
Abacuruza ifumbire nyongeramusaruro barasabwa kuba intangarugero mu bahinzi bashyiraho imirima y’ikitegererezo, ndetse bakanongera serivisi nziza bageneraga abaguzi bakora mu bikorwa by’ubuhinzi.
Muri iyi minsi haravugwa ikibazo cy’imbwa z’ishyamba zibasiye amatungo magufi cyane cyane azirikwa (ihene n’intama), mu mirenge ya Nyarubaka na Mbuye yo mu karere ka Kamonyi, ndetse na Shyogwe wo mu karere ka Muhanga.
Tariki 16/12/2011, Ishuri Rikuru ry’Uburezi (KIE) ku butafatanye Amity University yo mu Buhinde batanze impamyabushobozi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s degree) ku banyeshuri 50 bigaga amasomo ajyanye n’imicungire y’imishinga mpuzamahanga (Masters in Business Administration International Business), ibijyanye (…)
Daniella Rusamaza ni we wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa bahiga abandi mu bwiza (Nyampinga) mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE) mu mwaka wa 2011.
Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi yatangaje ko umuryango ayoboye uzakomeza gufatatanya n’indi mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda mu bikorwa byo gukomeza guteza u Rwanda n’Abaturarwanda imbere kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Inama ya Biro Pilitiki y’Ishyaka Riharanira Demokarasi nImibereho Myiza yAbaturage (P.S.D) yateranye ejo muri Alpha Palace Hotel i Kigali yafashe umwanzuro wo gukangurira abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama ya cyenda y’igihugu y’umushyikirano kuko ari myiza.
Mu nama nkuru isanzwe ya 11 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ejo kuri petit stade i Remera i Kigali, Chairman w’uwo muryango, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yibukije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko buri wese afite inshingano agomba kuzuza.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bukabije, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kuboneza urubyaro butandukanye burimo kwifungisha burundu ku bushake ariko ubu buryo ntibuvugwaho rumwe n’abantu bose.
Uwineza Clarisse wari ufite imyaka ibiri n’igice yitabye Imana, tariki 16/12/2011, ahitanwe n’ikinini cy’inzoka cya Mebendazole mu gikorwa cy’ikingira cy’abana batarengeje imyaka itanu cyaberaga mu murenge wa Kintobo, akarere ka Nyabihu muri iki cyumweru gishize.
Burya igihe icyo ari cyo cyose umuntu uwo ari we wese yagira ubumuga bwo kutabona bitewe n’impamvu runaka. Urugero ni umugabo witwa Nzeyimana Aloys utuye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi wagize ubumuga bwo kutabona mu mwaka wa 2001 abitewe n’impanuka y’imodoka.
Abarokotse Jenoside bo mu karere ka Bugesera bafite ikibazo ko hari ababangirije imitungo baturutse mu Burundi baburiwe irengero none bakaba bibaza uko bazishyurwa.