Ese hari imibyinire idakwiriye Abanyarwandakazi?
Ababyeyi bari ku isoko rya Rugogwe mu karere ka Huye tariki 17/03/2012 batangaje ko hari imibyinire idakwiriye Abanyarwandakazi. Ibyo babikomoje ku mibyinire y’abakobwa bari bazanye naTigo mu gikorwa cyo kwamamaza iyi sosiyete no kugurisha bimwe mu byifashishwa muri serivisi itanga.
Muri rusange, ababyeyi babonye uko abo bakobwa babyina bababajwe no kubona abakobwa bitwara batyo. Ngo ntibashimishijwe n’uko babyinana n’abahungu, mu maso y’abantu bose.
N’akababaro kenshi, umubyeyi umwe yagize ati “iriya si imibyinire. Wabonye aho umukobwa yurira ku bitugu by’umuhungu! Wabonye aho umukobwa ashyira umunwa we ku gitsina cy’umuhungu, ibyo byose mu ruhame abantu bamureba? Niba ari ibi tubyarira, njye nimbyara umukobwa sinzamwonsa”.
Hashize akanya gato uyu mubyeyi yisubiraho agira ati “mbyaye umukobwa najya mwonsa rimwe ku munsi kuko na none sinamwicisha inzara, icyakora kubyara umukobwa kuri iki gihe ntacyo bimaze”.
Umubyeyi wundi wari hafi y’uyu nguyu na we ari kunywa ikigage, dore ko aba babyeyi bari bavuye mu isoko batashye, yagize ati: “njye sinkibyara ariko umukobwa wanjye aracyabyara. Ubu buriza bwe (yerekanaga akana gatoya k’umwaka umwe) ni umukobwa, ariko niyongera kubyara umukobwa sinzamushigishira igikoma. Nta kubyara abakobwa bazitwara nk’abo mbonye hirya aha”.
Undi mubyeyi wari hafi aho yagize ati “mwatangaye cyane kuko ari ubwa mbere mwabona ababyina kuriya. Iyaba mwabonaga uko babyina kuri televiziyo, hari abakora ibirenze biriya”.
Ababyeyi b’abagabo se bo batekereza iki kuri iyi mibyinire? Uwitwa Hakizimana Augustin, umugabo w’igikwerere utuye mu Murenge wa Rwaniro na we wari waje muri iri soko, yari ahagaze yishingikirije agakoni, areba aho aba bakobwa babyina, ubona asa n’uwumiwe.
Mubajije icyo atekereza kuri iyi mibyinire yagize ati “Njye numiwe. Ni uko twe dutuye mu biturage abakobwa bacu bakaba batazakora bene ibingibi, ariko ababyaye bariya bari kubyina nta cyo babyaye. Icyakora uwanjye naramuka avuye mu giturage akagera aho abyina kuriya, azajye kubana n’abo babikorana ntazangarukire iwanjye”.
Nyuma yo kwiyumvira, Hakizimana yunzemo agira ati “yego ni amajyambere, ariko kubona umwana w’umukobwa azamura akaguru akagashyira ku mutwe w’umuhungu ntibisanzwe. Ko wabonye se basabye abantu kubaha amashyi, wabonye hari ayo babahaye? Wenda mu mujyi bo babona ari byiza, ariko hano iwacu babigaye”.
Abanyarwanda bati “iritavuze umwe!”. Abandi bati “nitwubakira ku muco wacu ni bwo tuzatera imbere … urugero rufatika ni ibihugu nk’ubuyapani”. Ese iyi mibyinire amasosiyete y’itumanaho akunda kwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byayo na yo ikwiye guhindurwa? Abatekerereza igihugu ni bo batezwe amaso.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza guha abantu uburenganzira bwabo no kujijuka ni byiza ariko kujijuka ntibivuga guta umuco! urubyiruko rwinshi kino gihe usanga bakora amakosa wabahugura ugasanaga baravugako ari ibigezweho ngo ni vision cyangwa ngo ibyo ni ibyakera ariko iyo utazi iyo uva ntunamenya aho ujya ni byiza kujijuka ariko kujijuka uta umuco ni inzira igororotse kandi yihuta yo kurohama. bashiki bacu nibasigeho Umwari w’umutima ariyubaha nta bu Star bwambara ubusa!
Njyewe wagenze ,icyo navuga kuri iyo mbyino bamwe bita amahano ,ni uko ahubwo abanyarwandakazi bose bahabwa urubuga rwo kubyina no gukora icyo bashatse mugihe ntawe babangamiye ,usibye abatajijutse ntawundi ubona ko igayitse ,ahubwo nabwira abayobozi b’u rwanda ko bagomba kwita kubujijuke bwa buri muturarwanda !
ntakuntu Ntare atakora ibi! ariko ntacyo bitwaye da kuko niko yimereye kdi ntibimubuza kubana n’abandi neza
abakobwa bataye umuco rwose ahubwo Imana ibatabare kuko birenze ibikenewe
Oya we Tigo yinyuzemo kabisa!bburiya hariya hantu nujya uvuga Tigo bazajya bahita bavuga "eh babandi abtuma abakobwa baa indaya?"!naho ubundi ntibyari bikwiye ko biriya bibyinirwa mugiturage!mugiturage mujye mujyana yo intore n’abazi gushayaya!!!!
nari ntangaye uyu musore atari Ntare!abakobwa bi Kagugu yabagize indaya.Ahubwo leta nimudukize.Ibyo mwabonye biroroshye,ni uko mutabonye ibyo bakoreye Kimironko ku isoko!twarumiwe twese peee?
iyi dance ntago ari iyo kubyinira ahantu habonetse hose, gusa ntago kuyibyina byavaho ariko ntigomba kugaragarira abantu bose biterwa n’aho uri. collection kabisa amafaranga ntatume duta umuco
hahahaha ni danger ubundi iyi mbyino bayita lap dance, bayibyina akenshi mu tubyibiro, aho abastripers (nabo bakora umwuga ujya kumera nk’uw’indaya)babyinira abantu nk’uku! ndumva jye ibi bidakwiye ahantu nkahariya bajye bajya kubikorera mu tubyiniro kabisa!