Mukama: Ubuke bw’amashuri butuma umubare w’abana batiga wiyongera

Abaturage bo mu Kagari ka Gihengiri mu Murenge wa Mukama ho mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi kubongerera ibigo by’amashuri abanza, kuko kuba abenshi muri abo baturage batuye kure y’amashuri bituma abana babo banga ishuri.

Bamwe mu babyeyi babona ko impamvu abana babo batiga ari ukubera abenshi muri abo bana kuminuka imisozi bajya ku ishuri, banagera mu mubande nabwo bikabasaba izindi ngendo.

Umwe muri abo abo babyeyi agira ati: “Umwana w’imyaka irindwi ntiyamanuka umusozi ajya ku ishuri ngo nagera no mu mubande yongere akore ibirometero bisaga bine”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukama butangaza ko icyo kibazo cy’amashuri kigaragaza muri uwo murenge, ndetse n’umunyamabanganshingwabikorwa w’uyu murenge, Emmanuel Kakuzweyezu akavuga ko byatumye batangira gahunda yo bagura bimwe muri ibyo bigo.

Kimwe mu byo baguye ni ikigo cy’Amashuri Abanza cya Gatete cyari ku birometero bigera kuri bibiri uvuye kuri Centre ya Gihengeri, bubakira abana bakiri mu gice cya mbere cy’amashuri abanza kuri iyo santeri.

Hakuzweyezu akomeza avuga ko n’ubwo babaye nk’abacamo ikigo cya Gatete ibice bibiri kugira ngo borohereze abana kugera ku ishuri ndetse banateganya kukigira ikigo cyuzuye cy’amashuri abanza ku buryo byaba ibigo bibiri muri ako kagari, bigaragara ko amashuri akiri make.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka