EAC igiye guhashya imiti itujuje ubuziranenge

Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ugiye gutangiza umushinga ugamije kunoza serivise z’ubuzima aho imiti yujuje ubuziranenge izajya igezwa ku bihugu bigize uwo muryango ku buryo bwihuse.

Uwo umushinga uzoroshya ukuboneka kw’imiti y’ingenzi kandi ku giciro cyiza kubera ko ibigo bishinzwe imiti yinjira mu bihugu bigize EAC byari bifite uburyo butandukanye bwo kwemeza imiti ikoreshwa mu bihugu byabo; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa EAC, Dr Richard Sezibera.

Uwo mushinga kandi ugamije kugeza imiti yujuje ubuziranenge ku bihugu bigize uwo muryango cyane cyane imiti ivura indwara z’ingenzi.

Mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga, biteganyijwe ko imiti yose izajya isuzumwa mbere, ikabona guhabwa uburenganzira bwo kugezwa ku isoko ry’ibihugu bya EAC.

Uwo mushinga uzatwara akayabo k’amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 10 (miliyari eshashatu z’amafaranga y’u Rwanda).Umuhango wo kuwutangiza uzaba tariki 30/03/2012 mu Mujyi wa Arusha muri Tanzaniya uzitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka