Qatar Airways iritegura gutangira ingendo zayo mu Rwanda

Qatar Airways, isosiyeti itwara abantu ikoresheje indege yo muri Leta ya Qatar, yatangiye imyiteguro yo gutangira ingendo zayo za buri munsi mu Rwanda kuva tariki 21/03/2012.

Mu Rwanda, indege ya Qatar Airways izajya ihagera iturutse muri Uganda. Urugendo rwa Qatar Airways mu Rwanda ni umuhanda wa 17 muri Afurika mu mihanda 112 iyi ndege inyuramo ku isi yose.

Iyi sosiyete yahagurukiye gukorera cyane muri Afurika irateganya kuzajya yerekeza Mombasa, Zanzibar na Kilimandjalo mu minsi iri imbere.

Umuyobozi wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, avuga ko banejejwe no kuba barimo kugenda bafungura imiryango henshi hatandukanye. Kuri bo, gukorera mu Rwanda ni akarusho kuko bizabafasha kumenyekana kurushaho no guteza imbere ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu kiri mu nzira y’amajyambere kandi ni ikitegererezo ku bintu byinshi muri aka karere bigatuma rugendwa na benshi. Kuba tubasha kuhagenda ni inyungu kuri twe kandi ni n’inyungu ku barugana kuko bazajya bahagera ku buryo bworoshye kandi ku giciro cyiza”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko u Rwanda nk’igihugu nacyo kizabyungukiramo kuko ubwiza nyaburanga bwarwo buzakomeza kumenyekana kandi rukabona ba mukerarugendo batari bake baza kwihera ijisho ingagi, ibiyaga, ibirunga n’ibindi bitatse u Rwanda; nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru iyi sosiyeti itwara abantu yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere.

Qatar Airways ifite indege 106 zigezweho, ikagira ingendo ku mugabane w’Uburayi, muri Afurika, muri Aziya, Amerika y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru no mu Burengerazuba bwo hagati.

Ubu imaze gutangiza ingendo nshya 14 ari zo: Kigali, Doha, Baku, Tbilisi, Perisi, Zagreb, Gassim, Helsinki, Belgrade, Erbil, Baghdad, Yangon, Mombasa, Zanzibar na Kilimanjalo.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

heeeeeeeee!!!!!job oppotunities to rwandans and congratulations.

rugomwa yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Biranshimishije cyane kuko urugendo mperukamo Kigali Doha rwari rugoranye kubera transits n’indege zitandukanye. ubu bigiye koroha.

Pacifique yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka