Umurambo w’Umunyarwanda wiciwe muri Uganda wagejejwe mu Rwanda

Umurambo wa Ngendahimana Eric wiciwe muri Uganda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16/03/2012, nibwo wagejejwe ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda. Inzego za polisi hagati y’ibihugu byombi nizo zahererekanyije umurambo ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Urupfu rwo uwo Munyarwanda rwaturutse ku nkoni yakubiswe n’Abagande batuye mu Karere ka Kabare ko muri Uganda, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Supt. Hasunura Ahmed, waje aherekeje umurambo.

Avuga ko bamaze kumukubita bamutaye ku nzira akaza gutoragurwa na Polisi ya Uganda, ikamujyana kwa muganga aho yapfiriye kuwa Gatatu ushize. Yakomeje avuga ko amakuru bari gukusanya avuga ko bamuzijije kwiba ibishyimbo by’abaturage batuye muri ako gace.

Supt. Hasunura asobanurira uhagarariye Polisi mu karere ka Gicumbi.

Supt. Hasunura yavuze ko kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abagera kuri batanu, mu bakekwaho kuba baramukubise.

Icyo ibihugu byombi bivuga kuri urupfu rwa nyakwigendera

Ku ruhande rwa Uganda polisi ivuga ko bagiye gukomeza iperereza ndetse bagahana abishe uwo Ngendahimana Eric. Yizeza u Rwanda ko amakuru bazajyenda bamenya mu iperereza bazajya babimenyesha u Rwanda.

Polise y’u Rwanda yo yahise itanga ikirego k’urupfu rw’uyu Ngendahimana kugira ngo hakomeze hakurikiranwe abishe uwo Munyarwanda kandi bahanwe n’inzego z’ubutabera.

Umurambo wa Ngendahimana ushirwa mu modoka y’u Rwanda.

Mu biganiro bagiranye n’uwaje ahagarariye polici ya Uganda, Uhagarariye Police mu karere ka Gicumbi yabasabye ko igihe hari ikibazo kibonetse ku Munyarwanda bakwihutira guhana amakuru ndetse byaba ngombwa akagarurwa mu gihugu cye kugira ngo akurikiranwe.

Yongeyeho ko kwihanira nabyo bihanirwa n’amategeko kandi ubikora aba atubahirije ikiremwa muntu, bityo bikaba ari ngombwa ko hahanwa uwabikoze kugira ngo umuco wo kwihanira ucike.

Bari mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, hamwe na nyina wa nyakwigendera.

Ubuyobozi bw’umurenge nabwo bwafashe inshingano zo gufasha umubyeyi w’uyu nyakwigendera kumushyingura, dore ko yari asigaranye umubyeyi umwe ari we nyina umubyara.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nta mupolisi wo mu Rwanda ukubitana rwose babicitseho n’ubikora ni ubuswa aba yifitiye ariki barabibujijwe kera ntibiherutse

kbalisa yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

rest in peace... gusa icyo nakongeraho bibere isomo abapolisi bamwe na bamwe bo mu rwanda nabo bishimira gukubita abantu mbere yo kubageza imbere y’amategeko.

MANZI yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Iby’abagande se ko ari ejo bakaba barabarekuye! Ibyo iwabo biramenyerewe keretse nibatagira icyo bapangira iyo ngirwa police yabo.
Umuryango we wihangane.

kata yanditse ku itariki ya: 18-03-2012  →  Musubize

Birababaje cyane kumva abagande batwicira, kandi twe tubafata nk’inshuti bityo rero tukaba twasabaga ko leta yacu yabikurikirana kuko ntakizere kigaragaza ko uwo muntu koko yibye, kandi niyo yakwiba ntabwo igihano ari ukumwica please. turasaba ko byamenyeshwa abashinzwe ikiremwa muntu.

SHABA yanditse ku itariki ya: 17-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka