Abahanzi 10 bazakomeza muri PGGSS II bamenyekanye

Abahanzi Danny, Bull Dog,Young Grace, Jay Polly, Just Family, Emmy, Dream Boys, Rider Man, King James na Knowless nibo bazakomeza mu cyiciro cya kabiri cya Primus Guma Guma super Star season 2.

Mu muhango wo kubatangaza wabereye muri Serena Hotel i Kigali, mu ijoro rya tariki 17/03/2012, byagaragaraga ko nta muhanzi wari wiyizeye ko ari buboneke muri 10 bakomeza mu kiciro cya kabiri.

Mu gihe cyo gutangaza abahanzi bazakomeza hari umwe mu bagize Jast Family utari uhari wari wagize ikibazo cy’umutima nk’uko byatangajwe na Croidja.

Undi wakomeje ariko utaragaragaye muri ibi birori ni Emmy wahagarariwe na Kitoko.

Benshi mu bafana nabo bari bafite impungenge zo kubona umuhanzi bakunda adahamagawe.

Ikintu cyagaragaye muri aya matora kandi kikaba cyanatangaje abantu cyane ni ukuntu injyana ya Hip Hop ikunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda mu gihe mbere mu gutangira yatangiye abantu batayumva batanayikunda ahubwo bakayita iy’ibirara n’abanywarumogi.

Mu bahanzi 10 b’injyana zinyuranye, Hip Hop yihariye imyanya 5 yose, ni ukuvuga ½ y’imyanya yose izindi njyana nazo zisaranganya indi myanya 5 isigaye.
Abahanzi batashoboye gukomeza ni Kamichi, Urban Boys, Uncle Austin, The Brothers, Ellion Victory, Naason, Paccy, Jozy, Rafiki na Nyamitari.

Kugeza ubu abantu banyuranye batangiye kugira icyo babivugaho. Ku rubuga rwa facebook, bamwe bavuze ko amatora yagenze neza ariko ko hari abahanzi batagombaga kuburamo nka Kamichi, Urban Boys, Rafiki na Nyamitari.

Abandi bavuze ko hari abahanzi batunguranye mu batari kugaragara kurusha abo ba mbere. Abo bahanzi ni Just Family, Emmy, Young Grace na Danny. Knowless, Dream Boys, King James, Rider Man, Jay Polly na Bull Dog bo ngo bari babikwiriye rwose.

Dore abahanzi batowe na numero zizabaranga mu gihe cyo kwiyamamaza bahatanira umwanya umwe rukumbi uzavamo ibihembo bishimishije harimo no gukorana indirimbo n’umuhanzu w’Umunyamerika, Jason Derulo:

Emmy afite numero 1

Young Grace afite numero 2

Just Family bafite numero 3

Dream Boys bafite numero 4

Bull Dog afite numero 5

Danny Nanone afite numero 6

Knowless afite numero 7

Jay Polly afite numero 8

Rider Man afite numero 9

King James afite numero 10

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ewana kabisa iyi pggss yari dange!!!!!!!!!!!!!!

alice yanditse ku itariki ya: 20-03-2012  →  Musubize

i like the way you report news in kigali today,you are smart.i’m based in Huye district,why don’t u report from Huye.I can help you dia friends.Stay in touch

kabaganwa janviere yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

i like the way you report news in kigali today,you are smart.i’m based in Huye district,why don’t u report from Huye.I can help you dia friends.Stay in touch

kabaganwa janviere yanditse ku itariki ya: 19-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka