Rugogwe: Ibigage n’imisururu bituma abantu bakomeza gusangirira ku muheha

Abarema isoko rwo ku gasantere ka Rugogwe mu karere ka Huye baracyafite ingeso yo gusangirira ku muheha kubera ibigage n’imisururu banywa.

Mu nzira banyuramo bataha, usanga ababyeyi cyangwa abagabo ndetse n’abasore bicaye bica akanyota nyuma yo kugurisha ibyo baje bashoye. Usanga umukecuru asoma ubundi agasomesha umwana we uba yaje amutwaje, umusore agasoma akanahereza mugenzi we.

Imiheha banywesha, bene ya yindi ikoze muri parasitike, ngo iyo imaze kunyweshwa barayoza bakongera kuyikoresha. Ibyo binyobwa binywebwa ahanini mu kajerekani gashinzemo umuheha, kandi usanga abatunywesha basangira.

Iyo ugeze mu gasantere ka Rugogwe, cyane cyane ku munsi w’isoko ubona hari imiryango imanitseho ikoma cyangwa ibibabi by’urubingo. Ikoma ni ikirango cy’ahari ikigage gisembuye naho urubingo ni ikirango cy’ahari ikigage kidasembuye bamwe bita umusururu cyangwa “divayi”.

Iyi nzu irimo ikigage urebeye ku ikoma riri hejuru y'umuryango na divayi abandi bita umusururu urebeye ku rubingo ruri mu idirishya
Iyi nzu irimo ikigage urebeye ku ikoma riri hejuru y’umuryango na divayi abandi bita umusururu urebeye ku rubingo ruri mu idirishya

Umugabo wari uri gusangira n’umukecuru ndetse n’umugore ku kajerekani karimo ikigage yagize ati “gusangira nta kizira kirimo. Nabisanganye abakuru kandi ntacyo byabatwaye”.

Umukecuru wari uri hafi aho yahise avuga ati “nyamara ibyo batubwira ni byo. Hari abantu usanga barwaye mu kanwa ku buryo kunywera ku muheha umwe na bo byakwanduza izo ndwara”.

Nzabihimana Fidèle na we wari uri kunywera ikigage mu kajerekani, ariko we akaba yari ari kwisangiza yagize agira ati “Igipfundikiye kiba gikaze, twebwe kiratwica. Duhitamo kwinywera iki cy’igisukano kidakaze cyane”.

Ibi yabivuze kubera ko hafi y’aho aba bantu banyweraga hari uruganda rwenga ikigage bita umunywanyi kiba gifungiye mu macupa twa cl 33 ku buryo mu kukinywa nta wakenera gusangira n’undi.

Koperative yenga bene iki kigage gipfundikiye yatangiye yenga urwagwa n’ikigage ariko nyuma kubera ko ikigage kitanyobwa cyane ubu bacyenga ari uko bafite komande cyane cyane iz’ubukwe; nk’uko bitangazwa n’umucungamutungo w’iyo koperative.

Uyu mucungamutungo avuga ko kuba batabona icyashara hafi aho ari ukubera ko ibi bigage by’ibisukano bitaracibwa.

Icyakora nta n’uwabura kuvuga ko abantu bahitamo kugura ikigage cy’igisukano basize igipfundikiye kubera ingano n’ibiciro. Mu gihe litiro y’ikigage igura amafaranga 150 naho iy’umusururu ikagura 180, cl33 z’umunywanyi zo zigura amafaranga 120.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka