Abakozi 2 b’urukiko rw’ikirenga birukanywe bazira amakosa akomeye

Umucamanza Nyirabirori Annonciata n’umwanditsi w’urukiko Nyirangorane Anastasie birukanywe ku mirimo yabo burundu bazira amakosa akomeye bakoze mu kazi kabo; nk’uko bitangazwa na Kaliwabo Charles umuvugizi w’inkiko.

Icyemezo cyo kwirukana abo bakozi b’urukiko rw’ikirenga cyafatiwe mu nama isanzwe y’Inama Nkuru y’Ubucamanza iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Prof. Sam Rugege, yateranye tariki 12-16/03/2012 ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Muri iyi nama kandi hashyizeho abanditsi b’inkiko zisumbuye, abanditsi b’inkiko z’ubucuruzi, abanditsi bakuru mu nkiko zinyuranye n’abanditsi b’inkiko z’ibanze.

Inama nkuru y’ubucamanza yashyizeho Perezida w’urugereko rw’urukiko rukuru rwa Musanze, Shoneri Muganwa Dickson, inashyiraho Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare; Hategekimana Danny.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka