Ngoma: Afunzwe azira ibiro 12 by’urumogi yafatanywe

Umugabo w’imyaka 38 y’amavuko witwa Fulgence Simbyondora afungiye kuri Station ya Polisi ya Zaza mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gufatanwa ibiro 12 by’urumogi mu gicuba cy’amata ashaka kujijisha abashinzwe umutekano.

Simbyondora yafashwe n’umumotari ubwo yamusabaga kumujyana i Bugesera kuri moto amukuye mu karere ka Ngoma. Umumotari yagize amakenga kubera guhitamo gukoresha moto ku rugendo rurerure, amubaza icyo atwaye undi akamusubiza ko ari amata.

Nyuma yo kumusaba gufungura bagasanga huzuyemo urumogi, afatanyije n’abandi bamotari bahise bamufata bahamagara polisi.

Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege yashimiye ubufatanye bw’abaturage mu gukumira ibyaha nk’ibyo. Abashishikariza gukomeza ibikorwa nk’ibyo ariko bakaba maso kandi bagatanga amakuru ku gihe kuri polisi.

Ati: “Izi mbaraga zerekana ko kwicungira umutekano kw’abaturage byinjiye mu muco wabo ndetse n’abaturage bagaragaza ko ari ingirakamaro mu kurwanya ibiyobyabwenge”.

Polisi yanataye muri yombi umusore w’imyaka 18 y’amavuko witwa Justus Agaba wo mu Kagali ka Karangazi, azira gutera ubwoba se ko azamwica kubera kunywa urumogi. Nyuma yo gutabwa muri yombi, mu cyumba cye bavumbuyemo imisongo igera kuri 230 y’urumogi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka