Karongi: Yagiye gukiranura umugore n’umugabo barwanaga aba ari we ukubitwa

Umugore n’umugabo basangiraga urwagwa mu kabari muri karitsiye (quartier) izwi ku izina ryo mu Cyumbati, mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, tariki 17/03/2012, barasinze bararwana maze uje kubakiza arakubitwa.

Ubwo uwo mugore n’umugabo barwanaga, umuturanyi basangiraga yasanze yaba abaye ikigwari kubera bagenzi be bakomeje kwiha rubanda atangira kubajya hagati ngo abakize.

Ibyamubayeho ariko ni ingorane zikomeye kuko wa mugore na wa mugabo bahise bamwadukira bamuta ku munigo n’inshyi rugeretse. Uwo muturanyi iyo atagira abasirikare banyuze hafi y’akabari bagiye mu irondo ry’umutekano bakumva induru maze bakajya kureba ikibaye, umugabo yari kuhasiga ubuzima.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yahageraga yasanze umugore n’umugabo babicaje hasi barimo gusobanura uko byagenze. Umusirikare wari ukuriye abagiye mu irondo yafashe icyemezo cyo kubajyana kuri station ya polisi. Nyiri ugukubitwa n’abarwanaga nawe yari ahagaze hafi aho amashati yamucikiyeho afite n’amaraso ku ishati bigaragara ko yahababariye.

Umugore n'umugabo basobanura impamvu barwanye. Abashinzwe umutekano barimo kumva ibyo bavuga
Umugore n’umugabo basobanura impamvu barwanye. Abashinzwe umutekano barimo kumva ibyo bavuga

Nubwo uriya mugabo yagize ubutwari bwo gutabara, umuntu agendeye kuri wa mugani wa Kinyarwanda ngo iyo abavandimwe bavumbitse akarenge jya ukuramo akawe, iyo noneho bigeze kubashakanye, burya iyo bikunaniye witabaza abashinzwe umutekano.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka