Nyamasheke: Imbuto Foundation yahembye abakobwa batsinze kurusha abandi

Imbuto Foundation, tariki 18/03/2012, yahembye abakobwa bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi barangije amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’amashuri yisumbuye batsinze neza kurusha abandi.

Umwe mu bahembwe, Mukarusine Janviere, yashimiye Imbuto Foundation kuba ibazirikana, kandi avuga ko ibihembo bahabwa bibatera imbaraga zo gukomeza guharanira ishema ryabo ndetse no guharanira kugira ubuzima bwiza mu gihe kizaza.

Yijeje Imbuto Foundation ko bazahora baharanira kwitwara neza muri byose, bagaharanira guhorana ishema ndetse bakazagirira igihugu cyabo akamaro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye abana batsinze neza kurusha abandi, anabasaba gukomeza kwitwara neza ntibasubire inyuma. Yababwiye ko bashyigikiwe bakaba nabo basabwa gukora ngo bazagere kuri byinshi bategure ejo hazaza habo ndetse n’ah’igihugu.

Mu ijambo rya Senateri Umurisa Henriette, wari uhagarariye Nyakubahwa Janet Kagame watangije Imbuto Foundation, yasabye abakobwa bahembwe kuba umusemburo w’iterambere rya bagenzi babo.

Yasabye kandi abana b’abakobwa kwitabira kwiga amashuri y’imyuga, ubumenyi ndetse n’ikoranabuhanga kuko byamaze kugaragara ko nabo babishoboye.

Yabibukije ko ubuzima bwabo buri mu biganza byabo bakaba bagomba kwitwara neza. Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana b’abakobwa bakabarinda inda zitateguwe ndetse n’izindi ngorane bashobora kugwamo batitaweho.

Kuva Imbuto Foundation yatangira guhemba abakobwa batsinze neza muri 2005, hamaze guhembwa abagera kuri 2584 hakaba haziyongeraho 411 bitwaye neza mu mwaka wa 2011; nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ribivuga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka