Ubutabera bw’u Rwanda bwavuguruwe

Zimwe mu nkiko zo mu gihugu zahawe abayobozi bashya izindi zihabwa abacamanza bashya, nk’uko byemejwe mu Nama Nkuru y’Ubucamanza y’iminsi itanu iyobowe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yari iteraniye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Iyi nama yatangiye kuwa Mbere igasoza kuwa Gatanu tariki 16/03/2012, yashyizeho Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Musanze, Dickson Shoneri Muganwa; inashyiraho Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, Danny Hategekimana.

Hashyizweho abandi ba perezia b’inkiko z’ibanze babiri aribo, Jean Damascène Hakuzimana na Jean baptiste Majyambere.

Inama Nkuru y’Ubucamanza imaze gusuzuma ibyavuye mu ipiganwa, yemeje ishyirwaho ry’abacamanza 4 b’inkiko zisumbuye aribo Dative Mukamana, Emmanuel Harelimana, Jenny Uwitonze na Alberthine Mukeshimana.

Inama Nkuru y’Ubucamanza yashyizeho kandi abanditsi b’inkiko zisumbuye, abanditsi b’inkiko z’ubucuruzi, abanditsi bakuru mu nkiko zinyuranye n’abanditsi b’inkiko z’ibanze.

Inama Nkuru y’Ubucamanza yemereye abacamanza babiri n’abanditsi b’inkiko babiri kuba bahagaritse akazi.

Inama Nkuru y’Ubucamanza yirukanye burundu umucamanza Annonciata Nyirabirori n’umwanditsi w’urukiko Anastasie Nyirangorore kubera amakosa akomeye.

Abandi bashyizwe mu myanya y’ubwanditsi mu Rukiko rw’Ikirenga ni Benilde Mukayisire na Léoncie Muhimakazi. Mu Rukiko Rukuru hashyirwaho Marie Rose Nyirahabimana na Chantal Kagimbangabo. Naho mu Rukuko Rukuru rw’ubucuruzi hashyirwa Elisée Byukusenge na Marie Grace Mukakimanuka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka