Rulindo: Yatawe muri yombi azira gukora kanyanga

Umusore w’imyaka 20 witwa Desire Nsabiyumva yatawe muri yombi tariki 18/03/2012 mu karere ka Rulindo azira gukora kanyanga. Yafashwe nyuma y’uko urwego rushinzwe umutekano mu baturage mu murenge wa Murambi rutanze amakuru kuri polisi.

Nsabiyumva afatanyije na se, Karukwerere, batuye mu murenge wa Murambi mu kagari ka Rubangu, bakoraga kanyanga bakoresheje ibisigazwa by’ibisheke bisigara bakora isukari mu ruganda rwa Kabuye.

Umunsi umwe mbere yuko uyu musore afatwa, abantu batandatu bagerageje guhisha ibikoresho byifashishwa mu gukora kanyanga ariko abari ku irondo babasha kubatesha; nk’uko bivugwa na Vincent Havugimana, umwe mu bagize community policing muri aka gace.

Yagize ati “twatangarije inzego z’ibanze ibijyanye n’ikorwa rya kanyanga, ariko ntabwo twari tuzi neza ko amakuru yageze kuri polisi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rubangu, Jean D’amour Nziriki, asaba abaturage kudahishira abakora ibi bikorwa, ndetse bakanatangira amakuru ku gihe.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, yibutsa ububi bwa kanyanga, ndetse akanaburira abakora iki kiyobyabwenge ko polisi yabahagurukiye.

Agira ati “Turasaba Abanyarwanda kwirinda kunywa iki kiyobyabwenge kuko cyangiza ubuzima. Abakora kanyanga bo nababwira ko polisi itazatuza igihe bose batarashyikirizwa ubutabera”.

Urubuga rwa polisi y’igihugu ruvuga ko bagikomeje gushakisha Alphonse Karukwerere ukurikiranyweho ufubatanyacyaha muri iki gikorwa hamwe n’umuhungu we ubu ucumbikiwe na polisi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka