Bugesera: Afunzwe akekwaho kugurisha imodoka itari iye

Rwabukambiza Justin, umugabo w’imyaka 46 utuye mu kagali ka Busanza, Umurenge wa Kanombe , akarere ka Kicukiro, kuva tariki 16/03/2012, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata akekwaho kugurisha imodoka ya Benzinge Ben.

Cruiser ifite purake RAB 260 D ya Ben Benzinge wo mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo. Annick Uwantege, Umugore wa Benzinge, yari yumvikanye na Rwabukambiza ko ayikodesheje amezi atatu ariko akazajya yishyura amafaranga ibihumbi 750 y’u Rwanda buri kwezi.

Rwabukambiza uvuga ko ari umuyobozi wa Sosiyete yitwa Urubogobogo ikorera Kimironko, mu Mujyi wa Kigali, nyuma yaje gucura impapuro z’iyo imodoka maze ayiyandikaho nk’uko Polisi ibitangaza.

Rwabukambiza yatanze ingwate y’iyo modoka, ahabwa umwenda w’amafaranga miliyoni 5 na Niringiyimana Alfred wo mu Murenge wa Nyamata. Umwe mu bagabo b’ayo masezerano yatanze amakuru kuri polisi, maze Rwabukambiza ahita afatwa arafungwa.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Théos Badege, arahamagarira abantu bose kwirinda kugura n’abatekamutwe. Yagize ati “Mukwiye kumenya neza abantu mushaka kugura na bo mbere yo kwiyemeza kugura.”

Polisi irasaba abaturage gutanga amakuru ku buryo bwikuse kugira ngo abanyabyaha batabye muri yombi.

Rwabukambiza aramutse ahamwe n’icyaha cy’impapuro mpimbano, yahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka icumi ushingiye ku ngingo ya 202 na 204 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka