Pasiteri Youcef Nadarkhani ukomoka mu gihugu cya Iran yakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rw’ikirenga rwaho kubera ko yanze kwinjira mu idini ya Isilamu kandi abakurambere be bari baririmo
Kubera umukamo w’inka eshatu gusa yoroye umuhinzi mworozi, Etienne Kaberuka wo mu Ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yari umukene none magingo aya asigaye abona amafaranga aruta umushahara wa benshi mu barangije za Kaminuza kandi atarigeze yiga ayo mashuli
Mu mwaka w’ibihumbi bibiri n’icyenda(2009) nibwo Diaspora nyarwanda yatangije igikorwa yise “0ne dollar campaign”kikaba cyari kigamije gufasha abana b’imfubyi kubona amacumbi by’umwihariko abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.
Mu Rwanda hari ahantu Nyaburanga henshi ho gusura; gusa abantu benshi bibanda ku gusuga Ingagi. dore ahandi hantu Nyaburanga icumi hasurwa
Perezida wa liberiya Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee nawe w’umunyaliberiyakazi hamwe na Tawakul Karman wo mu gihugu cya Yemen nibo begukanye igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 2011.
Waba wifuza kwamamaza ibikorwa byawe kuri www.kigalitoday.com? Isanzure utwandikire kuri [email protected] utumenyeshe ibikorwa byawe, natwe turabisakaza muri buri karere ku Rwanda no hanze y’igihugu! Waba wifuza kwamamaza ibikorwa byawe kuri KT Radio 96.7 & 107.9FM, KT Press? Waba wifuza ko dukurikirana ( Live (…)
Nyuma yo gutangira imyitozo kuri uyu 3 Ukwakira 2011, akize imvune, uyu mukinnyi w’imikino ngororamubiri Nyirabarame Epiphanie, aratangaza ko afite icyizere ko mu marushanwa asigaje yizera ko azabonamo ibihe(minima) bimwemerera kwitabira imikino Olempike izabera i London mu gihugu cy’u Bwongereza
Abatoza 30 b’umukino wa Tennis agamije mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba bateraniye Rwanda aho barimo kongererwa ubumenyi mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Tennis mu Karere. Ayo mahugurwa arahabwa n’izobere zo mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis (ITF) rifatanyije n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino (…)
Abatoza b’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore n’abagabo bashobora gusezererwa ku mirimo yabo n’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) kuko batubahirije inshingano zabo zo kuzamura abakinnyi.
Beer Fest ni igikorwa ngaruka mwaka gitegurwa na MÜTZIG mu rwego rwo kwishimana no gusangira ikinyobwa cya Mutzig, mu mwaka ushize hari hitabiriye abantu barenga 2500.
U Rwanda ni igihugu cyabaye mu ntambara, amacakubiri, ubwicanyi bwa hato na hato, nta mutekano, nta mahoro. Ibi bikaza gufata indi ntera muri genocide yakorewe abatutsi aho imbaraga z’urubyiruko zakoreshwaga mu gusenya igihugu no kwica abagituye aho gukora ngo rugiteze imbere, ariko ubu si ko biri.
Kugira ngo ugire amahoro kandi unayasangize abandi ni ibintu bigomba guturuka kuri wowe ku giti cyawe kuko ntawe utanga icyo adafite . Ibyo rero ntibyashoboka udafite ubupfura n’ubworoherane muri wowe kandi ukabigira ibyawe mu buzima bwawe bwa buri munsi.Ibi ni ibyatangajwe na Madamu Mukankubito Immaculée umuyobozi mukuru (…)
IBUKA yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cyo kurekura babiri mu bahoze ari abaminisitiri Casmir Bizimungu wari Minisitiri w’ubuzima, Jerome Bicamumpaka wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bo muri leta y’abatabazi cyafashwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu cyiswe urubanza Guverinoma II
Mumuco nyarwanda kugabirana inka byahozeho ni muri urwo rwego hagamijwe gufasha abanyarwanda kwikura mu bukene no kubana neza bagabirana inka, mumwaka w’2006 hatangijwe gahunda ya gira inka munyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburikay’uRwanda Paul KAGAME.
Uyu munyamerika Steve Jobs yahanze mudasobwa zo mu bwoko bwa Macintosh/Apple zizwi cyane mu gihugu cy’amerika ndetse no mu bantu bakora ibigendanye no gutunganya amashusho, yitabye imana kuwa 05 Ukwakira 2011 azize canseri.
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo no kuzishyira mu bikorwa, kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena washyize ahagaragara ubushakashatsi ku ihame ryerekeye amahirwe angana n’imibereho myiza y’abaturage.
Muri Nyakanga umwaka w’2011 nibwo Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali bwatangaje ko nta modoka zitwara abagenzi mu ntara zizongera gukorera mu mujyi hagati. Ubu zikaba zimaze kwimurirwa Nyabugogo, naho imodoka nini zitwara ibintu zikazajya zemererwa gupakira no gupakurura mu masaha ya nijoro.
Guta agaciro ku ifaranga ry’u Rwanda ubwo uyu mwaka uzaba urangiye bishobora kutazagera ku 10% ahubwo bikagera ku 8.7%.