Police FC yagumye ku mwanya wa mbere nubwo yanganyije na APR FC

Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere nyuma yo kunganya na APR FC ubusa ku busa, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye tariki 17/03/2012 kuri stade Amahoro i Remera.

Nubwo uyu mukino wari witezwemo ibitego byinshi kubera ko amakipe yombi yashakaga gutsinda ngo yiyongerere amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona, waje gutungura abantu ubwo amakipe yakinaga iminota 90 hakaburamo igitego.

Mu gice cya mbere, APR FC yasatiriye Police cyane bigaragara ko ishaka igitego ariko ikibazo cya ba rutahizamu bahusha ibitego kimaze kumenyerwa, cyongera kugaragara muri uwo mukino.

Leonel Saint Preux, Olivier Karekezi na Kabange Twite babonye amahirwe menshi mu gice cya mbere ariko bananirwa kubona igitego.

Igice cya mbere cyihariwe na APR ku buryo bugaragara kuko Police itigeze iteza ibibazo izamu rya APR ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude. Wasangaga buri kanya APR iri imbere y’izamu rya Police ariko ba myugariro bayo Otieno Deo na Twagizimana Fabrice wakinishijwe inyuma kandi asanzwe akina hagati, bitwaye neza.

Mu gice cya kabiri habayeho impinduka, Police na yo irasatira ndetse inabona amahirwe yo kubona ibitego inshuro ebyiri, ariko Meddie Kagere na Laudit Mavugo bananirwa kuyabyaza umusaruro.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Dan Wagaluka yabuze igitego cyari cyabazwe, ubwo yasigaranye n’umunyezamu wa Police, Evariste Mutuyimana, maze ashatse gushyira umupira mu izamu awutera ku mutambiko waryo.

Mbere gato gato y’uko umukino urangira, Kabange Twite na we yahushije igitego mu buryo butinguranaye ubwo yahabwaga umupira ari imbere y’izamu akawutera hanze.

Ernie Brandts utoza APR yavuze ko nubwo adatahanye intsinzi yishimiye uko ikipe ye yakinnye kandi ngo abona kunganya na Police atari ikibazo kuko na Police ni ikipe ikomeye cyane.

Mugenzi we wa Police, Goran Kopunovic, we yabwiye itangazamakuru ko ibanga yakoresheje ryatumye adatsindwa kandi APR yamurushije, ari ugukinana ubwitonzi kuko yari azi ko APR ari ikipe ukomeye kandi ngo yari yabanje kubiganiriza abakinnyi be, nabo barabyubahiriza.

Indi mikino yabaye tariki 17/03/2012, Isonga yatsinze Mukura igitego kimwe ku busa. Marine yanganyije na Rayon Sport kimwe kuri kimwe. Muri uyu mukino wabereye i Rubavu Marine yishyuye Rayon ku munota wa nyuma. I Rusizi La Jeunesse yahatsindiye Espoir ibitego 2 kuri 1.

Kuri icyi cyumweru imikino y’umunsi wa 17 irakomeza, Nyanza irakira AS Kigali i Nyanza naho Kiyovu Sport yakire Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Police iri ku mwanya wa mbere n’amanota 35, ikurikiwe na Mukura ifite 34 naho APR ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 31.

Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 28 naho Kiyovu ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka