Ghana yirukanye umutoza wayo, Goran Stevanovic
Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya ½ kirangiza mu gikombe cy’Afrika cy’ibihugu, umutoza watozaga ikipe y’igihugu ya Ghana, Umunyaseribiya Goran Stevanovic, kuri uyu wa mbere tariki 19/03/2012 mu masaha y’igicamunsi yasezerewe ku kazi ke.
Uyu mutoza we yashakaga gukomeza gutoza ikipe y’igihugu ya Ghana izwi ku izina rya The Black Stars, gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ntiryamwemerera kumwongerera amasezerano.
Aganira n’ikinyamakuru www.goal.com, Goran Stevanovic yagize ati “Nasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana kundeka ngakomeza gutoza ikipe y’igihugu, bambwira ko batabishaka, ubu igisigaye ni ukureba uburyo nakwishyurwa amafaranga yari asigaye ahwanye n’amasezerano nari nsigaje, naho ubundi si nkiri umutoza wa Black stars”.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana (GFA), Kwasi Nyantakyi yatangarije televisiyo ya Ghana ko igihe cyari kigeze ko batandukana na Goran Stevanovic.
Umutoza Goran Stevanovic w’imyaka 45 yamenyekanye cyane mu ikipe ya Partizan Belgrade izwi cyane mu gihugu cya Serbie, yananyuzemo abakinnyi banyuranye bazwi nka kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Serbie akaba na Kapiteni wa Manchester United, Nemandja Vidic.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana risigaranye akazi katoroshye ko gushaka uzasimbura Stevanovic, ufite inshingano zikomeye zo kugeza Ghana mu gikombe cy’isi cya 2014 kizabera mu gihugu cya Brazil.
Védaste Nkikabahizi
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|