Amasaha yo gutanga umusoro ku mupaka ku bacuruzi bato yongerewe

U Rwanda na Tanzaniya byasinye amasezerano yo korohereza abacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo ku mipaka ya Tanzaniya n’u Rwanda (simplified trade regime). Abacuruzi bakora ubucuruzi buto kuri uwo mupaka bongerewe amasaha yo gukora ava kuri 12 ajya kuri 16 ku munsi.

Ubucuruzi buciriritse bugira uruhare rukomeye mu iterambere rusange ry’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kuko bukorwa n’umubare munini w’abacuruzi bato babukuramo amafaranga abatunga.

Inyungu iri mu masezerano yasinywe tariki 16/03/2012 ni uko ubucuruzi buzihuta kubera ko abacuruzi bazajya babona icyemezo cy’inkomoko hafi bikabafasha kutazongera kwishyura amahoro ku bicuruzwa bitagomba gusora.

Iyo ibyo bicuruzwa byabaga bidafite icyo cyemezo byasoraga bigatuma rimwe na rimwe abacuruzi batanga ruswa cynagwa bagakora ubucuruzi bwa magendo.

Abayobozi bakata ribbon ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania
Abayobozi bakata ribbon ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania

Muri ayo masezerano hazakorwa urutonde rw’ibicuruzwa bikorerwa mu bihugu byombi rwumvinyweho n’impande zombi ndetse hakorwe n’icyemezo cy’inkomoko cyoroheje (simplified sertificate origin) bizajya biboneka mu biro bya za gasutamo ku mipaka.

Uhagarariye umuyobozi mu rugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu, Gerard Mukubu, yavuze ko koroherezwa bahawe nk’abacuruzi bivuga ko bazunguka bagatanga imisoro igihugu kikunguka ari nako nabo bunguka.

Odette Uwamariya, Guverineri w’intara y’iburasirazuba, yasabye abacuruzi bose gukoresha amahirwe bahawe ku ruhande rw’u Rwanda na Tanzaniya kugira ngo bakore ubucuruzi bwabo neza.

Abayobozi mu bihugu byombi bambutse umupaka bajya kuri gasutamo ya Tanzania
Abayobozi mu bihugu byombi bambutse umupaka bajya kuri gasutamo ya Tanzania

Kuba horohejwe uburyo bwo gutanga serivise ku bacuruzi bato basorera ku mipaka bizatuma bakora neza maze biteze imbere; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka kirehe, Murayire Protais.

Yaboneyeho kubwira abacuruzi bakorera ku Rusumo ko bitarenze icyumweru umuriro w’amashanyarazi uzaba uhageze kuko bashinze amapiloni ikibura ni ukuhashyira umuriro.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka