Muamba w’imyaka 23 ufite inkomoko muri Congo Kinshasa, tariki 17/03/2012 yaguye mu kibuga nta muntu umukozeho maze ahita abura umwuka, ku buryo byateye ubwoba abantu bose bari muri Stade ya White Hart Lane. Hari mu mukino ikipe ye, Bolton, yakinaga na Tottenham mu mukino wa FC cup.

Nyuma yo kumara iminota icumi abaganga b’amakipe yombi bamuvura ngo barebe ko yagarura umwuka, ariko bikanga, bitewe n’igihunga abakinnyi b’impande zombi bari bagize, Howard Webb wari wasifuye uwo mukino yarawusubitse kandi amakipe yombi abyemeranywaho.
Muamba yahise ajyanwa mu bitaro, ariko nyuma yabwo kugeza ubu twandika iyi nkuru, ubuzima bw’uyu musore wageze mu bwongereza afite imyaka 11, bumeze nabi cyane ku buryo benshi bafite ubwoba ko ashobora no kwitaba Imana ; nk’uko Dailymail yabyanditse.

Nyuma y’ibyo byago byagizwe n’uyu musore wakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abatarengeje imyaka 21, abakinnyi batandukanye mu mashampiyona akomeye i Burayi, bakomeje kumusengera ari nako bambara imyambaro yanditseho amagambo yo kwifatanya na we kandi bamwifuriza gukira vuba.
Kumusengera byatangiye ubwo abakinnyi bamaraga kubona ko abuze umwuka. Mu bamusengeye cyane kuri icyo kibuga harimo Rafael van Der vaart wa Tottenham, hakaba harimo n’abariraga nka Germaine Defoe wahise ajya no kumusura mu bitaro bukeye ku cyumeru.

Mbere y’uko ikipe ya Machester United ikina na Wolves kuri iki cyumeru, abakinnyi babanje gufata umwanya wo kumuzirikana ndetse n’indi mikino itandukanye yabaye ku cyumeru, habayeho umwanya ndetse n’ibikorwa byo kuzirikana uyu musore bivugwa ko yaba yari asanzwe afite ikibazo cy’umutima.
Gary Cahill, myugariro wa Chelsea, ubwo ikipe ye yakinaga na Leicester City ku cyumweru yatsinze igitego maze ahita agitura Patrice Muamba, banakinanye ubwo Cahill yari akiri muri Bolton Wanderers.

Muri Espagne, ikipe ya Real Madrid ubwo yakinaga na Malaga, abakinnyi batanu ba Real Madrid barangajwe imbere na Cristiano Ronaldo bari bambaye imyenda yanditseho ‘Get well soon Muamba’ bisobanuye ngo ‘Muamba, tukwifurije gukira vuba’.
Abandi bakinnyi 6 ba Real Madrid na bo bari bambaye imyenda yanditseho ‘Animo Abidal’ bifuriza Eric Abidal gukira vuba na we, dore ko uyu musore ukina inyuma muri FC Barcelone mukeba wa Real Madrid, yabazwe inyama y’umwijima imaze igihe yaramubujije amahoro.

Si aho gusa babajwe n’ibyago bya Muamba kuko no mu Butaliyani Andrea Pirlo wa Juventus yatuye intsinzi y’ikipe ye Muamba na we amwifuriza gukira vuba.
Kugeza ubu, mu gihe ubutumwa bwo kwihanganisha Muamba n’umuryango we bucicikana ku mbuga nka facebook, Twitter n’izindi, ubuyobozi bwa Bolton Wanderers bukomeje kuvuga ko ubizima bwa Muamba bukiri mu bibazo bikomeye cyane, bakaba basaba abantu gukomeza kumusengera.

Ikipe y’abaganga b’inzobere mu ndwara z’umutima bakomeje kumwitaho kugira ngo barebe ko yakongera guhumeka.
Muamba, washakanye na Shauna Magunda bafitanye umwana w’umuhungu witwa Joshua Jeremiah Muamba, mbere y’uko ajya muri Bolton yabanje gukina muri Birmingham aho yageze avuye muri Arsenal.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomeze mudushakire amakuru ye kbsa